RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Richard Tusabe, aravuga ko yicuza cyane kuba ikigo akuriye cyarubatse gusa inzu zihenze kandi ngo cyagombye kuba cyarubatse n’izihendutse zihwanye n’ubushobozi bw’abanyamuryango bacyo.

Richard Tusabe, Umuyobozi mukuru wa RSSB
Richard Tusabe, Umuyobozi mukuru wa RSSB

Uwo muyobozi avuga ko kuva kera icyo kigo cyubatse inzu zihenze zikagurwa n’abishoboye, cyane cyane Abanyarwanda baba hanze, zikaba zirenze kure ubushobozi bw’abagombye kuzigura mbere ari bo banyamuryango bacyo.

Tusabe avuga ko yemera icyaha cy’uko hubatswe inzu nyinshi ariko zihenze, ku buryo ngo hatatekerejwe ku bantu b’ingeri zose.

Agira ati “Twubatse umudugudu wa ‘Vision 2020’, Umucyo ndetse na ‘Vision City’, ni inzu nziza zateje imbere urwego rw’imyubakire mu mujyi wa Kigali. Icyakora icyaha nishinja ni uko twubatse izo nzu zihenze gusa ntitwubake n’izihendutse, icyo cyaha ndacyemera”.

Ati “Niba hari inzu za miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuki nta zihari za miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda! Icyo ni icyaha nemera ariko nzi uko nzagikemura. Abo twari tugiye gufatanya mu mudugudu wa Gasogi nasanze bidakunda ndabireka, kuko ngo inzu iciriritse ni miliyoni 30Frw, ntabwo yaba iciriritse rero”.

Yakomeje avuga ko hari aharimo kubakwa inzu ziciriritse ku buryo yumva abo ari bo bafatanya kuko hakubakwa nyinshi.

Ati “Hari inzu zirimo kubakwa ahitwa Rugarama, zifite agaciro ka miliyoni 20 ariko ngo bazubaka n’iza miliyoni 15 ndetse n’iza miliyoni 13 zizaboneka. Abo rero ni bo numva twafatanya kuko twebwe dufite amafaranga, bityo no kugabanya ibiciro bikaba byakoroha, ubu nkaba mbabazwa n’uko izo nzu zakwibonwamo na buri Munyarwanda tutarazishyira ku isoko”.

Yongeyeho ko bazakomeza gushakisha ibigo by’ubwubatsi bizobereye, bikoresha ikoranabuhanga rituma hubakwa inzu zidahenze ariko nziza kandi zikomeye, bityo umuntu uhembwa umushahara uri hasi na we amahirwe yo gutunga inzu ye abe yamugeraho kuko ngo ibyiza by’u Rwanda bitagomba kugera kuri bamwe.

RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa
RSSB iricuza kuba yarubatse inzu zihenze gusa

Urugero rw’inzu zafatwaga nk’aho ziciriritse nk’uko RSSB yabitangaje umwaka ushize, ni izo mu mudugudu wa Vision City mu Karere ka Gasabo zo mu bwoko bwa ‘Apartments’, zikaba zari zagabanyirijwe igiciro.

Iy’ibyumba bibiri yaguraga miliyoni 63Frw, iy’ibyumba bitatu ikagura miliyoni 94Frw na ho iy’ibyumba bine ikagura miliyoni 108Frw.

Izo nzu zashyizwe kuri ibyo biciro bivugwa ko biciriritse bivuye kuri miliyoni 108Frw ku y’ibyumba bibiri, miliyoni 163 ku y’ibyumba bitatu no kuri miliyoni 183Frw ku y’ibyumba bine, icyo gihe zikaba ngo zari zarabuze abaguzi.

Inyubako z’icyo kigo zo mu bwoko bwa ‘Pension Plaza’, haba izo mu Mujyi wa Kigali n’izo mu ntara, na zo ngo ntizikoreshwa nk’uko bikwiye kuko kugeza ubu ngo zikoreshwa ku gipimo cya 58%, gusa ngo ntibikanganye kuko bizera ko bizazamuka.

Tusabe avuga kandi ko bateganya kubaka izindi nyubako nk’izo ariko RSSB ikazafatanya n’abikorera, ngo bakazahera mu turere twa Muhanga na Rubavu, ahazubakwa iz’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Izo nzu zirahenze cyane nabafite ubushobozi bwo kuzigura ntago bazigura ahubwo bajya kubaka izabo

Karangwa Gatete yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Umva mzee. Mwazikodesheje abantu bakeneye ariya mazu ko ari benshi? Nyamara muziduhaye kugiciro cyiza umuntu akishyura ayirimo byakunda. Naho inyungu za bank ni menshi! Buriya ufashe 98.000.000/20 ans twajya twishyura 408.000 kukwezi. Nabyo byaba ari deal kandi ntimwahomba. Aya yo hari abayabona cyane ko inzu nyinshi muri Kigali zikodeshwa hafi aho. Ni mubona byavamo muzatubwire tuzitahe nubundi mbona zigenda zisazira ubusa. Erega buriya hari ukuntu umuntu abona nka ka miliyoni ugateraho bikagenda bigabanuka. Naho kuduteza amabank wapi. Twazacyura umunyu papa.

Muzabirebe noneho mutubwire cyane ko mwazubakiye abanyarwanda mudaharanira inyungu mushaka ko dutura heza.

Ndetse mushaka ko abanyarwanda batura heza.

Murakoze

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

ni mukarebe gusa muri KGL no muturere two mu ntara haba abanyamuryango banyu kdi ninah byoroshy cyane kubaka inz ziciriritse

JOJO yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Gusa iryokosa ryabayeho muzarikosore rwose Inzu ya 15ML cg 13ML muri kigl yibyumba bine cg bitatu mubikozeneza yaboneka kdi idahenze cyane doreko narukarakara yemejwe kuko rukarakara ibumbyeneza iruta block Sima zikigihe rwose muyobozi urakoze kuriyo plan ufite Imana ibigufashemo

Nyirishema yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Nibyiza kugaragaza ikosa ryabayeho ikibabaje n’uko ababikoze ataribo barimo gusaba imbabazi. Mukukunganira mubitekerezo Bwana TUSABE uzibukeko abakeneye amazu batari muri Kigali gusa no muntara barahari kandi naho haba abanyamuryango ba RSSB. Komerezaho

RUGWIZANGOGA Anastase yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Uburyo bubaka inzu nabakozi babo beite batazigera bagura ubwo se baba bumva arinde watanga ariya mafaranga nabazubatse batazigura.

Nick yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Murakoze cyane Bwana Tusabe kuri analyse mwakoze ku biciro by’amazu Rssb imaze igihe ishoramo amagaranga ariko ayo mazu akaba atakwigonderwa nabanyarwanda benshi. Hashingiwe ku inararibonye mufite ndetse nokwita kubushobozi bw’ananyarwanda benshi bakeneye inzu zidahenze, turizerako muzabigeraho. Imana ibashoboze

Yohana yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Ko ntacyo yakora se yamaze kubakwa ! Ahubwo nashake uburyo ayo mazu yatanga umusaruro maze abe akoze agashya.

sibomana yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ubundi sinzi umuntu ubagira inama. Nigute wubaka inzu nabatanga amafaranga yabo bakatwa buri gihe ku mishahara yabo badashhobora kwigondera. Byibuze ngo azajye kujya mu zabukuru nako kazu agafite?? Ninde uyobewe imibereho y’abanyarwanda muri rusange kuburyo bumva hakubakwa izu za miliyoni 400 gusa???? bumva ubundi ubwo bushobozi abaturage babuvana hehe?

el maestro yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Nanjye narumiwe hari byinshi nibaza bikanyobera

Peter yanditse ku itariki ya: 21-08-2019  →  Musubize

Ubundi sinzi umuntu ubagira inama. Nigute wubaka inzu nabatanga amafaranga yabo bakatwa buri gihe ku mishahara yabo badashhobora kwigondera. Byibuze ngo azajye kujya mu zabukuru nako kazu agafite?? Ninde uyobewe imibereho y’abanyarwanda muri rusange kuburyo bumva hakubakwa izu za miliyoni 400 gusa???? bumva ubundi ubwo bushobozi abaturage babuvana hehe?

el maestro yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

ntakibazo komubyubutse muzubaka nayigichiro ngike

munyampenda minani faustin yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka