Nyamasheke: Umuyobozi Mukuru wa BK yaganiriye n’abakiriya, asura n’imishinga yabo

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), James Gatera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18/10/2013 yaganiriye n’abakiliya b’iyi Banki bo mu karere ka Nyamasheke ndetse asura n’imishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa ku mafaranga ya banki.

Bwana Gatera yashimangiye ko muri BK umukiliya ari umwami kandi ko ingufu zose BK ifite izikesha abakiliya bayo, ari na yo mpamvu buri gihe iharanira iterambere ryabo.

Mu ruzinduko rwe, Bwana James Gatera yabanje gusura imishinga irimo gushyirwa mu bikorwa mu karere ka Nyamasheke ku bw’amafaranga ya Banki harimo Umushinga wa “Ninzi Guest House” yo mu murenge wa Kagano irimo amacumbi na Restaurant ndetse asura n’Ishuri Rikuru rya Kibogora riri mu murenge wa Kanjongo.

Bwana James Gatera ubwo yaganiraga n'abakiliya ba BK mu karere ka Nyamasheke.
Bwana James Gatera ubwo yaganiraga n’abakiliya ba BK mu karere ka Nyamasheke.

Aganira n’abakiliya, Umuyobozi Mukuru wa BK, James Gatera yavuze ko BK yegera abakiliya bayo kugira ngo bungurane ibitekerezo byatuma iterambere ryabo rirushaho kwihuta no kugira ngo serivise za BK zinogere abakiliya bayo.

Bwana Gatera yagaragaje ko impamvu BK yegera abaturage ari ukugira ngo ibafashe gutera imbere, by’umwihariko binyuze mu nguzanyo ibaha ariko kandi asaba abakiliya b’iyi banki kurushaho kugira umutima wo kwishyura neza kuko iyo habayemo abatishyura neza bidindiza iterambere muri rusange kuko hari abakenera amafaranga ntibabashe kuyabona.

Bwana Gatera kandi yatanze inama ku bakiliya bajya bahura n’ingorane zo kubura ubwishyu nk’uko byari biteganijwe, agaragaza ko mu gihe haba habayeho ingorane, umukiliya ashobora kwegera umuyobozi w’ishami rya banki, hakabaho kumvikana ku buryo bamwongerera igihe cyo kwishyura ariko akarangiza umwenda we.

Abakiliya ba BK mu karere ka Nyamasheke baganira n'Umuyobozi Mukuru w'iyi Banki, James Gatera.
Abakiliya ba BK mu karere ka Nyamasheke baganira n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Banki, James Gatera.

Ikindi kibazo ni abantu batangira imishinga bizeye ko izahita itanga umusaruro, ariko igasa n’ihagararira hagati bitewe n’uko itarangiye kandi bagasabwa kwishyura.

Kuri iki kibazo, Bwana Gatera yagaragaje ko mu gihe umukiliya yaba yaratangiye umushinga ugeze hagati kandi yishyura neza, ashobora kongera kuvugana na banki ku buryo bamwongera amafaranga agakomeza umushinga we nta ngorane kandi agakomeza kwishyura.

Mu biganiro bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa BK, abakiliya bayo b’i Nyamasheke bagaragaje ko iyi Banki yagize impinduka zikomeye mu buzima bwabo kuko nk’abacuruzi ngo babashije kubaka amazu meza ajyanye n’igihe ndetse babasha gukora neza biteza imbere kandi bikaba byaragize uruhare no mu kwesa imihigo kw’akarere ka Nyamasheke.

Umuyobozi mukuru wa BK n'abandi bayobozi muri BK ubwo basuraga Ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic.
Umuyobozi mukuru wa BK n’abandi bayobozi muri BK ubwo basuraga Ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic.

Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke, Nsengiyumva Philbert yahamije ko kuva BK yagera mu karere ka Nyamasheke, abikorera bavuye mu bwigunge kandi hakaba harabayeho impinduka nziza mu iterambere ryabo kuko ngo mbere y’uko BK ihagera, hari banki imwe yonyine kandi itabasha gusubiza ibibazo byose by’abakiliya bijyanye n’igihe.

Mu byifuzo byinshi byagiye bitangwa n’abakiliya, hagiye hatangwa inama z’uburyo byakemukamo neza.

Ku ngorane zigaragara z’abatishyura inguzanyo uko bikwiye, BK n’abakiliya bumvikanye ko bikwiriye ko abantu bose baka umwenda wa banki bagomba kwishyura kandi urwego rw’akarere rushinzwe iterambere rishingiye ku ishoramari rukaba rwavuze ko ruzakorana na banki ndetse n’abakiliya kugira ngo imyenda itarishyurwa ibashe kwishyurwa.

Muri ibi biganiro, habayeho gusobanura neza no kuvanaho urwikekwe ku bakiliya bamwe na bamwe bashobora kuba baratse inguzanyo ntibazibone, maze basobanurirwa mu ruhame impamvu zibitera kugira ngo mu gihe umukiliya yaka inguzanyo ajye agaragaza ibyangombwa asabwa kandi yubahirize ibigenga abakiliya.

Umuyobozi Mukuru wa BK, James Gatera (ibumoso) ubwo yasuraga umushinga wa Ninzi Guest House mu murenge wa Kagano.
Umuyobozi Mukuru wa BK, James Gatera (ibumoso) ubwo yasuraga umushinga wa Ninzi Guest House mu murenge wa Kagano.

Muri rusange, abakiliya ba BK b’i Nyamasheke bishimira ko serivisi BK itanga zirimo n’ubujyanama ku buryo ngo niyo umuntu adasobanukiwe neza, bashobora kumufasha agasobanukirwa kandi ibyo akeneye bigakorwa neza.

Umuyobozi Mukuru wa BK, James Gatera yavuze ko nubwo banki zikora ubucuruzi ariko ko intego ya banki atari ugushaka amafaranga gusa ahubwo ko ari no kugira ngo imishinga y’abakiliya ishyirwe mu bikorwa uko bikwiye kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka