Nyamasheke: Abarimu bishyiriyeho isanduku y’ubwiteganyirize

Abarimu bakora ku kigo cy’amashuri abanza cya Kibogora kiri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, bishyiriyeho isanduku yo kugurizanya ibafasha mu kwiteza imbere ndetse no gukemura utubazo dutandukanye bahura natwo mu ngo zabo.

Isanduku bise “Caisse d’entraide et de sécurité des enseignants de Kibogora” yatangijwe ku gitekerezo cyabo barimu, bagamije gukemura ibibazo bari bafite, birimo umushahara muke bahabwa nk’uko Nyiramasasu Solange, uyobora iyi sanduku abitangaza.

Ati: “Twahereye ku bibazo twari dufite. Umushahara wacu ni mutoya, tukagira n’ikibazo cyuko twajyaga kwaka inguzanyo mu mabanki bakatugora, bakatwaka n’inyungu ziruhije, noneho waba ukeneye udufaranga two gukemura utubazo twihutirwa bikagorana kuyabona.

Nyiramasasu akomeza avuga ko batangiye gutanga umusanzu wa buri kwezi, amafaranga batanze akabafasha mu gutanga inguzanyo hagati mu banyamuryango, bakazishyura ku mushahara mu gihe kingana n’amezi atatu.

Ikindi ni uko inguzanyo yishyurwana n’inyungu ntoya y’amafaranga atatu ku ijana.

Mu ntangiriro, iyi sanduku yagurizaga amafaranga atarenze ibihumbi 60 kuko bari bagifite ubushobozi buke ariko ubu bashobora kuyarenza kuko amafaranga yiyongereye.

Nyiranzeyimana Dyna nawe uri muri ubu bwiteganyirize avuga ko bubafatiye runini, kuko bwabaciye ku cyo bita “soudure” ari byo kwaka inguzanyo ku mushahara waza ugahita wishyura.

Aba barimu kandi ngo ntibagihura n’ibibazo mu itangira ry’amashuri aho baba basabwa kubonera abana babo ibikoresho ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Iyi sanduku ifite abanyamuryango 23 imaze imyaka ibiri ikora, ubu ikaba imaze kugera ku mafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni.

Buri munyamuryango atanga amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi akajya mu isanduku kugeza igihe umugabane wa buri muntu uzagera ku bihumbi 100. Inama rusange nyuma ikagena niba bakomeza kongera imigabane cyangwa se bagarukira aho bagacunga ayo.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka