Nyamagabe: SACCO zizigamiye abanyamuryango amafaranga akabakaba miliyali imwe

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe igaragaza ko koperative zo kubitsa no kugurizanya “umurenge Sacco” zo mu mirenge 17 igize ako karere zizigamiye abanyamuryango bazo amafaranga angana na miliyoni 957 ibihumbi 771 n’amafaranga 214.

Nk’uko yabitangarije komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari yo mu nteko ishingamategeko, umutwe wa Sena yasuye akarere ka Nyamagabe tariki 8/5/2013, Mukankusi Brigitte, umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu karere ka Nyamagabe yerekanye ko Sacco ziri muri aka karere zifite abanyamuryango barenga ibihumbi 61 (61.462), bagizwe n’abagabo 31.437, abagore 24.681, n’amatsinda 5.344.

Sacco zose uko ari 17 ziri mu karere ka Nyamagabe zifite ibyangombwa bya burundu byo gutanga inguzanyo, ndetse zikaba zimaze kuguriza abanyamuryango bazo amafaranga miliyoni 409 ibihumbi 460 n’amafaranga 423 (409,460,423 FRW) , muriyo miliyoni 386 ibihumbi 460 n’amafaranga 423 (386,460,423 FRW) akaba yaramaze kwishyurwa.

Umunyamuryango wa Sacco ari kubitsa amafaranga.
Umunyamuryango wa Sacco ari kubitsa amafaranga.

Iyi nguzanyo yahawe abanyamuryango 2042 barimo abagabo 1.298, abagore 656 n’amatsinda 88, ikaba yaratanzwe mu nguzanyo y’ingoboka, ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi.

Nk’uko imibare ibigaragaza, abagore batinyuka gufata inguzanyo muri Sacco baracyari bacye n’ubwo ushobora gusanga mu matsinda aribo bagize umubare munini.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko hari icyizere cy’uko umubare wabo uziyongera nyuma y’uko ikigega cy’ingwate cyishingira abagore n’urubyiruko kugeza kuri 75% kizaba kimaze gutangira gukorana na Sacco.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukomeza gukorana n’abakozi b’umurenge Sacco bagakangurira abanyamuryango kongera ubwizigame no kwishyura ku gihe inguzanyo bahawe cyane cyane bahereye ku nguzanyo zatanzwe n’ibigo by’imari byahujwe na Sacco.

Inyubako ya Sacco Jya mbere Gatare.
Inyubako ya Sacco Jya mbere Gatare.

Abacungamari b’umurenge Sacco bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza mu rwego rwo kwita ku mutekano w’amafaranga ya Sacco, bagacunga neza amafishi n’ibitabo by’icunga mutungo, bikuzuzwa neza kandi ku gihe no kubibika ahantu hafungwa.

Uyu mwaka wa 2012-2013 akarere kahize ko sacco zose zizaba zikorera mu nyubako zazo kandi zijyanye n’igihe. Kugeza ubu Sacco esheshatu zimaze kubona inyubako zazo, umunani ziri gukorerwa amasuku, mu gihe izindi eshatu zikiri mu nyubako.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka