Nyamagabe: Sacco “Jya mbere ya Gatare” yatashye inyubako yo gukoreramo yiyujurije

koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Gatare “Jyambere Sacco Gatare” yatashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo yiyujurije ifite agaciro ka miliyoni zisaga 18, nyuma yo kumara igihe ikorera mu nyubako y’intizo kandi itajyanye n’ikigo cy’imari.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03/05/2013, Evariste Hatangimbabazi, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Jyambere Sacco Gatare, yatangaje ko ko kuba biyujurije inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe bigiye gutuma abanyamuryango barushaho kubagirira icyizere.

Ubuyobozi bw'akarere, ubw'umurenge, ubwa Sacco n'abakiriya imbere y'inyubako.
Ubuyobozi bw’akarere, ubw’umurenge, ubwa Sacco n’abakiriya imbere y’inyubako.

Yavuze ko bizatuma barushaho kwiyongera n’ubwizigame bukiyongera, bityo n’abahabwa inguzanyo bakarushaho kwiyongera.

Ati: “Ahantu twakoreraga twari mu mfuganwa mu nzu twatijwe n’ubuyobozi bw’akarere. Inzu twakoreraga mo ikingishijwe urugi rw’ibiti none twinjiye mu nzu ikingishijwe metalique (urugi rw’icyuma) byumvikana ko abantu batari badufitiye ikizerere cy’umutekano ku mafaranga yabo ikizere bakigize.

Iyi nyubako yatwaye amafaranga asaga miliyoni.
Iyi nyubako yatwaye amafaranga asaga miliyoni.

Noneho n’ubwizigame bukaba bugiye kwiyongera n’abanyamuryango bacu bakabasha kubona inguzanyo mu buryo bwihuse kandi bunoze”.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Jyambere sacco Gatare akomeza yizeza abanyamuryango babo ko bazarushaho guhabwa serivisi nziza kandi mu buryo bwihuse.

Abaturage bagannye Jyambere Sacco Gatare hakiri kare batangaza ko yamaze kubahindurira ubuzima ikabakura ku guca inshuro ubu bakaba basigaye bafata inguzanyo bakikorera.

Aha niho Jyambere Sacco Gatare yakoreraga mbere.
Aha niho Jyambere Sacco Gatare yakoreraga mbere.

Chantal Mukeshimana atangaza ko mbere yo gukorana na SACCO yari umukene uhingira amafaranga atanazi ko umuntu utarize ashobora guhabwa inguzanyo.

Akomeza avuga ko yatangiye ku nguzanyo y’ibihumbi 50, yashoye mu buhinzi bw’ibirayi akayishyura ubu akaba asigaye agurizwa agera kuri miliyoni imwe n’igice bityo ubuhinzi bwe bukaba bumeze neza.

Mukeshimana ari kubitsa. Ngo Sacco yamuhinduriye ubuzima.
Mukeshimana ari kubitsa. Ngo Sacco yamuhinduriye ubuzima.

Ati: “Ntaratangira gukorana na SACCO nta kuntu nari mpagaze nta n’ubwo nari nzi ko hari umuntu utarize cyangwa udafite akazi kamuhemba ushobora kujya muri banki akaguza cyangwa akabitsa.

Nyuma yaho nza gutangirira ku nguzanyo mfata ibihumbi 50 mbyishyura neza, ndongera mfata ibihumbi 200 ntangira gukora ubuhinzi bw’ibirayi.

Nahingaga ubuso bwa are 50 (igice cya hegitari) ubu ngubu ngeze kuri hegitari enye z’ibirayi kuko nyuma yo kwishyura ibihumbi 200 nazamuwe mu ntera ntangira kugurizwa miliyoni imwe n’igice kandi ubuhinzi bwange buragenda neza”.

Mukeshimana akomeza atangaza ko we niyo hari umukiriya uje kumugurira ibirayi atakimuha amafaranga mu ntoki kuko amusaba kuyashyira kuri konti ye muri Sacco ubundi akaza gupakira ibirayi nyuma, agasaba abaturage bose kugana sacco kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Immaculee Umuhoza Mukarwego, uvuga ko umuntu atapfa gutera imbere adakoranye n’ibigo by’imari.

Akomeza avuga ko amafaranga umuntu yinjiza umunsi ku wundi yamubera intangiriro ndetse n’ishingiro ry’ikizere bityo Sacco ikamwongerera igishoro akabasha kwiteza imbere ari nako igihugu gitera imbere.

Ati: “Nkaba ngira ngo nsabe abaturage ko bakangukira gukorana n’amabanki kuko niho ipfundo ry’ubukire riri. Ntawe uzavuga ngo azacungira ku mafaranga ahembwa buri kwezi cyangwa se yinjiza ku gihe yakoze umubyizi kuko ntacyo yazamugezaho”.

Koperative Jyambere Sacco Gatare ifite abanyamuryango ibihumbi 3065 n’ubwizigame bwa miliyoni 72 n’ibihumbi 880. Amafaranga iyi koperative imaze kuguriza abanyamuryango bayo agera kuri miliyoni 170 muriyo miliyoni 37 zikaba zaratanzwe muri uyu mwaka wa 2013.

Iyi koperative ifite ubwishingizi muri SORAS, ku buryo umuntu wafashe inguzanyo apfuye cyangwa akamugara burundu yamwishyurira inguzanyo.

Mu bibazo iyi Sacco ihura nabyo harimo nko kujyana amafaranga ndetse no kuyakura kuri banki bakorana dore ko uyu murenge wa Gatare uri mu cyaro kure.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka