Nyamagabe: Kwibwa kwa Sacco Musange ntibyahungabanyije serivisi abanyamuryango bahabwa

Ubuyobozi bwa koperative yo kubitsa no kugurizanya ya Musange “Urumuri rwa Musange SACCO”, buratangaza ko kuba iyi sacco yaribwe bitahungabanyije serivisi abanyamuryango bayo bahabwaga kuko zakomeje gutangwa nk’uko byari bisanzwe.

koperative “Urumuri rwa Musange SACCO” yatewe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana kugeza ubu, mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira kuwa 21/12/2012, biba amafaranga y’u Rwanda asaga gato ibihumbi 800 banica umwe mu bakozi bayo wari ushinzwe kwakira amafaranga (Caissier).

Angélique Uwimanimpaye, Umucungamari w’iyi koperative yo kubitsa no kugurizanya, yatangaje ko abanyamuryango babagana bari kwakirwa nta kibazo kandi bagahabwa serivisi bakeneye, nk’uko bazihabwaga mbere yo kwibwa.

Akomeza atangaza ko abakozi bakora muri gahunda ya VUP bari bari guhembwa icyo gihe ubujura buba bakomeje bagahabwa amafaranga yabo.

Uwimanimpaye yatangarije Kigali Today ko ubu bujura bwari bwabanje guca intege abanyamuryango ku buryo mu minsi ya mbere wasangaga abagana koperative ari ababikuza gusa, ariko ubu n’ababitsa batangiye kugaruka ku buryo ubona ko basa n’abamaze gushira ubwoba.

Agira ati: “Abakiriya batangiye kongera kugaruka. Mbere wasangaga wicaye uwo ubonye ugasanga aje kubikuza ukarangiza umunsi utarabona umuntu ubitsa. Ariko ubu ababitsa batangiye kugaruka urabona ko ubwizigame bwongeye kuzamuka”.

Abanyamuryango batandukanye twasanze kuri iyi koperative batangaza ko bishimiye kuba bakomeje guhabwa serivisi, nk’uko bazihabwaga mbere, bakavugako nta bwoba bafite bw’umutekano w’amafaranga yabo nyuma y’uko uyu murenge wa Musange wahawe abasirikari bahahora.

Shadrack Nyandwi, umwe mu bakiriya yagize ati: “Uko twabitsaga ni ko tukibitsa kandi uko bayaduhaga(amafaranga) niko bakiyaduha nta kibazo. Nta bwoba dufite kuko ubu dufite umutekano uhagije kandi bari gukurikirana ngo bamenye ababikoze”.

Védaste Nsanzimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musange, atangaza ko ubu bujura butazabaca intege mu rugamba rwo gukangurira abaturage kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, ngo kuko n’ubundi bakomeza bagahabwa serivisi ndetse n’amafaranga yabo bakayahabwa.

Ubuyobozi bwa koperative “Urumuri rwa Musange SACCO” butangaza ko amafaranga bwibwe n’ubwo ari igihombo kuri koperative ariko kidakanganye kuko ibikorwa bya Sacco bizayagaruza. Amafaranga koperative ifite muri banki y’abaturage kandi agenda yunguka ku buryo mu mezi agera kuri atatu gusa azaba ayagaruje.

Iyi koperative kandi ngo ikomeje imishinga yayo yari ifite yo gushaka inyubako yayo bwite yo gukoreramo, cyane ko aho ikorera usanga nta bwinyagamburiro buhari ari hato kandi hataberanye n’ikigo cy’imari.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo bikorwa bibi nk’ibyo byose
ababikoze bajye batabwa muri yombi babiryozwe

HABUMUGISHA Fulgence yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Police n’abandi bantu baba bafite amakuru yabo bajura bagerageze bashakishe abo bantu bajyanwe mu butabera babihanirwe .

Ndagijimana Cyprien yanditse ku itariki ya: 20-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka