Ngororero: Amakosa y’abayobozi atuma bamwe mu bakozi ba Leta batanga amafaranga ya RAMA ariko ntibahabwe serivisi

Umukozi w’ishami rya RSSB (Rwanda Social Security Board), mu karere ka Ngororero avuga ko hari abakozi ba Leta badahabwa serivisi za RAMA kubera amakosa y’abayobozi babo batabashyira ku rutonde rw’abatanze imisanzu (déclaration) kandi bakatwa amafaranga yabo.

Ibi ngo bituma iyo abakozi batari kuri urwo rutonde bajya gusaba serivisi bishyuye bakazibura binubira RSSB ko itabaha ibyo bafitiye uburenganzira kandi amakosa ari ayabo hamwe n’abayobozi babo batabashyira ku rutonde.

Uwo mukozi wa RSSB udashaka ko amazina ye yandikwa, avuga ko iki kibazo kinari kuri bamwe batanga amafaranga y’ubwishingizi bw’izabukuru nabo badafite nomero zibaranga bityo igihe cyo guhabwa amafaranga bizigamiye nikigera bikaba bitazaborohera.

Urugero rutangwa ni nk’aho mu barimu 2124 bo mu karere ka Ngororero, 1880 gusa aribo bakorewe dekararasiyo (déclaration) y’ukwezi kwa Kamena 2014, bivuga ko abagera kuri 244 batanga imisanzu ariko ntibandikwe ku buryo bwatuma bahabwa ibyo bateganyiriza.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’abakozi mu karere ka Ngororero Musabyimana Samuel, akaba asaba abayobozi batubahiriza gutanga ibisabwa ko babikosora vuba kuko bishobora kubakururira ibihano ndetse bikaba binagira ingaruka ku bakozi bayobora.

Muri aka karere hari bamwe mu bakozi bamaze igihe bavuga ko ibigonderabuzima bimwe na bimwe byo mu karere ka Ngororero bitabaha serivisi z’ubuvuzi, nyuma bakoherezwa kuri RSSB (Rwanda Social Security Board), kuhashaka ibyemezo by’uko batanze imisanzu kuko baba batari ku rutonde rwatanzwe.

Umwarimukazi witwa Elisabeth Uwibambe wahuye n’iki kibazo avuga ko we yari azi ko kuba akatwa amafaranga ku mushahara we byagombye no kumuhesha uburenganzira bwo kuvurwa. Gusa ngo yagannye ikigo nderabuzima bamubwira ko atari ku rutonde rw’abavuzwa na RAMA.

ibi uyu mwarimukazi abihuriyeho na Sibomana Andre nawe wahuye n’iki kibazo, ubugira kabiri. Nyuma y’uko abayobozi b’amashuri bagaragarijwe aya makosa, batangiye kwegera abakozi bayobora babakangurira kuzuza ibisabwa ngo bahabwe serivisi bishyura. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibi bigiye gukorwa muri serivisi zose za leta.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka