Ngororero: Abanyereje amafaranga ya VUP batangiye kuyagarura
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko abaregwa gukora amakosa yo kwiha amafaranga yagenewe abakene azwi nka VIUP, batangiye kuyishyura, nyuma y’uko bigaragariye ko hari abaturage bagiye bayahabwa ariko ntibayakoreshe icyo yagenewe abandi bayozi nabo bakayiguriza.
Uku kwishyura bibaye nyuma y’ibyumweru bitatu hashyizweho itsinda rishinzwe kuzenguruka imirenge ricukumbura amakosa yakozwe muri VUP. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga muri miliyoni zirenga 800 zatanzwe nk’inguzanyo muri aka karere azirengaho gato 300 arizo gusa zishyuwe.
Mu mishinga 2303 yahawe inguzanyo igera kuri 455 gusa ikaba ariyo yayakoresheje ibyo yagenewe.
Umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya VUP, Ndayisenga Simon, avuga ko hari abantu barimo n’abayobozi bishyize ku rutonde rw’abahabwa inguzanyo kandi bitemewe, bityo aba bakaba aribo bahereweho mu gusubiza aya mafaranga.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yemeza ko batangiye gukurikirana ayo makosa bahereye mu murenge wa Muhororo ari nawo VUP yatangiriyemo muri aka karere. Avuga ko mu cyumweru kimwe gusa, abantu batwaye amafaranga batayagenewe bari bamaze kwishyura kuri konti agera kuri miliyoni 12.
Ruboneza avuga ko iyi gahunda bagiye kuyikomereza ahandi mu mirenge, kandi ngo ababifitemo amakosa batangiye kwibwiriza bagasubiza amafaranga bahawe nubwo ubugenzuzi butarabageraho. Avuga ko nyuma yo kugaruza amafaranga yose hari n’abashobora kuzakurikiranwa n’inkiko ku gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Mu karere ka Ngororero VUP yatangiye mu mwaka 2008 ubu ikaba yaramaze kugezwa mu mirenge yose ikagize uko ari 13.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo nibo batuma kugeza nubu abaturage batinda guhembwa kandi babaye