Ngoma: Bitarenze ukwezi imirenge SACCO yose iraba itashye inyubako nshya

Ubwo hatahwaga ku mugararo umurenge SACCO wa Rurenge tariki 28/06/2013 , umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yatangaje ko n’indi mirenge SACCO itaratahwa bitarenze ukwezi kumwe iraba yarangije gutahwa.

Imirenge SACCO ine niyo itaratahwa ku mirenge SACCO 14 yagombaga gutahwa muri uyu mwaka nk’uko aka karere kabihize na nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko yishimira uburyo imirenge SACCO ifasha abaturage kwiteza imbere babitsa kandi banabona inguzanyo maze anavuga ko nkuko babisinyanye na Prerezida wa Repubulika uku mu kwezi izi inyubako zose ziribube zarangiye.

Yagize ati “Iwacu muri Ngoma iyi gahunda y’imirenge SACCO abaturage barayitabiriye cyane kandi bagize n’uruhare mu kwiyubakira inyubako z’imirenge SACCO nkuko babisinyanye na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage bo mu murenge SACCO wa Rurenge ,bavugaga ko bamaze kugera mu rwego rwiza rw’iterambere babikesha inguzanyo batse muri sacco.

Umuturage umwe yavuze ko yatangiye yaka ibihumbi 800 akubaka inzu akodesha none ubu ngo yatse n’indi kandi izo nzu ngo zimuha amafaranga amufasha kwiteza imbere.

Yabivuze agira ati “Njyewe sacco ndayiririmba kuko yamfashije cyane, natseyo credit nubaka amazu nkodesha ariko ubu ni amazu ampa amafaranga kuko asobanutse, ubu ncumbikira abaganga abarimu n’abandi. Ubu nanjye nateye imbere”.

Inyubako ya SACCO Rurenge iherereye mu baturage rwagati mu cyaro kandi iri hafi yabo kuko ubundi bakoraga urugendo rurerure cyane bajya kubitsa ndetse abenshi bakabyihorera bakayibikaho. Yuzuye utwaye amafaranga miliyoni 30.

Mu mirenge SACCO itaratahwa imyinshi nayo yararangiye hasigaye gusa kuyitaha ku mugaragaro. Izi nyubako zose muri aka karere zubatse ku buryo bwiza bujyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020 kuko muri zose ntayatwaye hasi ya miliyoni 20.

Uretse izi nyubako ziba zigaragara ko ari nziza, zifite n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa.

Mu gihe kitarenze umwaka imirenge SACCO irateganywa ko yahuzwa kuburyo umunyamuryango ashobora kuzajya abikuza cyangwa akabitsa aho ageze hose kuko izaba ikoresha ikoranabuhanga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka