Ngoma: Abanyeshuri bafungurijwe konti yiswe “mbikira” ngo izabafashe igihe barangije kwiga

Abanyeshuri 46 bo mu kigo cy’amashuri cya GS. Kibungo A bafungurijwe konti zahawe izina rya “Mbikira” mu kigo cy’imari iciriritse RIM Ltd ikaba igamije ko abana bose bari munsi y’imyaka 21 bafungurizwa konti maze bagatangira kuzigamirwa.

Ababyeyi ndetse n’abarezi basanga gufunguriza umunyeshuri konti ari ukumwigisha uburyo bwo kwiteganyiriza mu gihe kizaza no kuzamufasha kwihangira umurimo igihe yaba arangije amashuri ye.

Bamwe mu banyeshuri bafungurijwe konti mu gikorwa cyo gutangiza iyi gahunda ya “Mbikira” batangaje ko bibashimishije cyane kandi ko ngo bizabafasha kwishyura amashuri yabo ndetse n’igihe bazaba barangije kwiga amashuri yabo.

Ruzindana Augustin uhagarariye ababyeyi barerera kuri GS Kibungo A yatangirijwemo iki gikorwa kuri uyu wa 25/09/2013, yatangarije itangazamakuru ko gahunda yo kuzigamira abana yakagombye kuba umuco kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare kugirango izafashe abana babo igihe kizaza.

Alphonsine Musabyimana, ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu cyigo cy’imari iciriritse RIM Ltd cyashinzwe na kiliziya Gatorika avuga ko konti “Mbikira” izagirira abana bose akamaro kanini ndetse ikaba izanahindura byinshi ku buzima bwabo.

Yagize ati “Tumaze kubona uburyo abana bava mu mashuri, abandi igihe barangije kwiga bakabura akazi , twaratekereje tuti ese nta buryo umwana twamutoza kwizigamira akiri muto kugirango bizamurinde kwandagara igihe ari umushomeri ndetse bibe byanamufasha kwihangira umurimo? Nibwo twashyizeho ubu buryo.”

Mu gihugu hose iyi gahunda yateganirijwe abana bato n’abiga imaze gutangizwa mu mashami 12 ya RIM Ltd ari hirya no hino mu gihugu. Ikazakomereza no mu bindi bigo by’amashuri bitandukanye bya hano mu gihugu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka