Ngoma: Abanyamuryango babili ba koperative KOREMU bahagaritswe bakekwaho kunyereza umutungo

Abanyamuryango babili bari muri komite ya koperative ihinga ibigori mu murenge wa Murama (KOREMU) bahagaritswe byagateganyo ku buyobozi bw’iyi koperative bakekwaho kunyereza amafaranga arenga ibihumbi 700.

Ayirwanda Jean Claude ushinzwe ubuhinzi abazwa amafaranga arenga ibihumbi 400 naho Mwiseneza J.Baptiste wari ushinzwe umusaruro abazwa amafaranga asaga ibihumbi 300.

Ayo mafaranga ngo bayanyereje ubwo baguraga umusaruro w’abahinzi ndetse n’ayo abahinzi bishyuraga ku ifumbire bagurijwe n’iyi koperative; nk’uko bivugwa na Baziruwunguka Jean Pierre perezida wa koperative KOREMU.

Yagize ati “Iperereza riracyakomeza ariko amakuru tumaze kubona nuko aba bagabo bahawe amafaranga yo kugura umusaruro bayishyirira mu mifuka ndetse undi ubwo yishyurwaga amafaranga y’ifumbire twagurije abahinzi, ayo mafaranga yayishyiriye ku mufuka ntiyayashyikiriza koperative.”

Perezida w’iyi koperative KOREMU akomeza avuga ko nkuko itegeko rya koperative ribiteganya ngo aba bagabo bazahagarikwa mu gihe cy’amezi ane hari kwigwa iby’icyo kibazo ngo igihe basanga bibahama ngo bajyanwa mu nkiko.

Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko bitarenze uku kwezi kwa munani buzaba bwarangije iri perereza kuko abagenzuzi ba kopertive bakomeje imirimo yabo ngo harebwe niba nta bandi banyereje umutungo wa Koperative.

Si muri iyi koperative y’abahinzi b’ibigori ya Murama hagaragaye ibibazo ry’inyerezwa ry’umutungo, kuko no muri koperative y’abahinzi b’ibigori ba Mutendeli uwari perezida wayo nawe yahagaritswe akanafungwaho akekwaho kunyereza toni z’ifumbire.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka