Mutendeli: Haracyakeneye ubukangurambaga ngo abantu bitabire kubitsa mu bigo by’imari

Mu gihe mu murenge Mutendeli ho mu karere ka Ngoma habarizwa igigo by’imari na Banki, umubare wabitabira kubitsa no kuguriza uracyari muke muri ibi bigo by’imari.

Ubwitabire buke bugaragazwa n’imibare itangwa n’ibigo by’imari bikorera muri uyu murenge aho usanga ukiri muto hakaba hibawa aho abandi babika amafaranga yabo.

Ubwo umurenge SACCO wa Mutendeli watahaga inyubako yawo ku mugaragaro mu kwezi kwa Gatatu 2014, hagaragajwe ko iyi SACCO mu myaka itatu ikora yari imaze kugira abanyamuryango 2000 , ku baturage ibihumbi 16 batuye uyu murenge bagejeje igihe cyo kuba bakorana na banki.

Uyu murenge kugera ubu ubarizwamo ikigo cy’imari kimwe (umurenge SACCO) ndetse na n’ishami rya banki y’abaturage y’u Rwanda.

Biragoye kwemeza ko abaturage bose babika amafaranga yabo mu mabanki cyangwa mubigo by’imari, mu gihe mu bantu bashaje hari abo usanga baba batarumva neza ibyo kubika mu mabanki no muri SACCO aho babika mu buryo bwa gakondo (mu mahembe cyangwa ahandi).

SACCO Mutendeli.
SACCO Mutendeli.

Umucungamutungo w’umurenge SACCO wa Mutendeli, Kayihura Jacque, avuga kuri iki kibazo nawe yavuze ko hagikenewe ubukangurambaga ngo abaturage bose babike amafaranga yabo ahantu hizewe hafite umutekano atari ukuyibikaho.

Yagize ati “Mu byukuri iyo urebye imibare dufite y’abanyamuryango ukongeraho ababitsa muri banki y’abaturage ikorera hano usanga hakiri umubare munini w’abantu batagira banki babamo. Ibi bigatera impungenge ko wasanga hari abakibikaho amafaranga mu ngo.”

Nubwo abakuze aribo batungwa agatoki mu kuba batitabira gukorana na banki muri uyu murenge abasaza basaga 50 bibumbiye muri koperative baherutse guhabwa igihembo n’umurenge SACCO wa Mutendeli ko bakorana neza nayo mu kubika no kuguriza.

Umusaza umwe muribo yavuze ko ubundi batumvaga ibijyanye n’amabanki kuko bajyaga bibikira mu buryo bwa gakondo bakaza gukangurirwa kugana amabanki babikora bagasanga ari ibintu byiza.

Nubwo uyu musaza atigeze atunga agatoki abantu runaka batajya mu mabanki wasangaga mu magambo ye agaragaza ko hakiri bagenzi be bataritabira iyo gahunda aho baba babika mu mahembe cyangwa ahandi bitewe nuko bibaza ko muri za banki ngo bajyanayo amafaranga menshi gusa ntawakorana na banki afite adufaranga duke.

Uretse kuba wizeye umutekano w’amafaranga yawe, gukorana n’ibigo by’imari bituma ugannye banki abasha kuba yakora umushinga wunguka agahabwa inguzanyo akiteza imbere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka