Muri Tour du Rwanda COGEBANQUE yagejeje ku banyarwanda konti nshya ya ITEZIMBERE

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ko Tour du Rwanda irangiye Maillot jaune igumye mu rwa Gasabo, COGEBANQUE, umuterankunga wa Tour du Rwanda yishimira ko Abanyarwanda barushijeho gusobanukirwa ibikorwa byayo.

COGEBANK yateraga inkunga Tour du Rwanda
COGEBANK yateraga inkunga Tour du Rwanda

COGEBANQUE isanzwe itera inkunga Tour du Rwanda ikanambika umukinnyi urusha abandi kuzamuka.

Muri uyu mwaka wa Cogebanque yagize birushijeho igihe cyo kwegera abakiriya bashya n’abasanzwe inabasobanurira gahunda nshya ibafitiye zibateza imbere.
Imwe muri izi gahunda ni Konti nshya ya "ITEZIMBERE" umukiriya yafunguza ku buntu akabasha kwizigamira.

Louis de Montfort Mujyambere, umuyobozi w’ubucuruzi muri Cogebanque avuga ko muri iki cyumweru cya Tour du Rwanda iyi banki yahaye abakiriya bayo umwanya wo gusobanukirwa gahunda zayo mu mijyi Tour du Rwanda yabaga yerekejemo.

"Nka Cogebanque twishimiye uko Tour du Rwanda yagenze, kuko Banque yacu yegereye abantu. Abantu baje kureba Tour du Rwanda babashije gufungura amakonti nka ITEZIMBERE. Iyi ni Konti umuntu afunguza ku buntu, agakora ibikorwa bya banki "transactions" byose uko abishaka.

"Twazanye kandi uburyo bushya aho abantu bashobora kwisyurana bakoresheje ikoranabuhanga nk’uko igihugu cyacu kiri guteza imbere ikoranabuhanga. Hamwe n’ubu buryo ushobora kohereza amafaranga umuntu udafite konti muri Cogebanque akayabona nta kibazo."

Tour du Rwanda yageze mu mijyi y’u Rwanda itandatu. Aha hose na Cogebanque yarahageze isobanurira Abanyarwanda izi serivisi zose.

Monfort akomeza agira ati " Izo serivisi twazigejeje ku bo twahuye nabo muri Tour du Rwanda kandi bijajyana na tombora. Bamwe batomboye amagare, amafaranga n’ibindi bikoresho. Izi ariko na nyuma ya Tour du Rwanda tuzakomeza kuzibagezaho kuko Cogebanque ni Banki y’abanyarwanda."

Uyu mwaka umukinnyi watsindiye umwenda w’umuzamutsi ni Hailemikial Mulu w’ikipe ya Ethiopia. Uyu mwenda ukaba utangwa na COGEBANQUE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka