Mu Rwanda habarurwa Banki z’ubucuruzi n’ibigo by’imari biciriritse bigera kuri 500

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), iratangaza ko mu Rwanda amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari biciriritse bihakorera bigera kuri 500, kandi bihagaze neza nta kibazo bifite, mu gihe ku isi hakomeje kuvugwa ibibazo by’ubukungu.

Iyi mibare mishya itangajwe nyuma y’imyaka igera kuri itandatu hari amwe mu ma banki n’ibigo by’imari icirirtse byambuye abantu, kubera imicungire mibi yabiranganga. Ariko Leta ntiyacitse integer kuko yakomeje kubishyiramo imbaraga, ndetse n’abambuwe bagasubizwa ayabo.

Leta yanashyizeho ingamba zikurikirana amabanki n’ibigo by’imari iciriritse no kubigira umunsi ku munsi, kugira ngo bitazongera guhombya abaturage no guuraho inzitizi mu micungire y’amafaranga abaturage bashyiramo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 09/11/2012, Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu, Ambasaderi Claver Gatete, yatangaje ko ukwiyongera kw’amabanki y’ubucuruzi ntawe bigomba gutera impungenge.

Avuga ko ahubwo ari inyungu ku bazigana, hagendewe kunyungu igenerwa ababitsa n’abashaka amafaranga yo gukoresha bagashobora kubona inguzanyo bitagoranye. Ibyo bikiyongeraho mu gufasha ishoramari gutera imbere no koroshya serivisi kubera gukorera henshi mu Rwanda.

Mu Rwanda habarurwa amabanki y’ubucuruzi agera kuri 14, afite amashami atandukanye mu Rwanda hose. Hakiyongeraho ibigo by’imari iciriritse bikorera mu turere twose bigera kuri 66, umubare mu nini akaba za SACCO.

Amwe mu mabanki yemewe m rwanda harimo Banque de Kigali (BK), Banque Rwandaise de Développement (BRD), FINA Bank Rwanda, Compagnie Générale de Banque (COGEBANQUE), Banque Commerciale du Rwanda (BCR), Ecobank Rwanda, Urwego Opportunity Bank (UOB), Access Bank SA, Banque Populaire du Rwanda SA, Kenya Commercial Bank (KCB), ZIGAMA CSS, Unguka Bank, Agaseke Bank na Equity Bank.

Abanyarwanda bakorana n’amabanki bagera kuri miliyoni eshatu, umubare ufatwa nk’aho ari muto ugereranyije n’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 11.

Urubyiruko nk’abagize igice kinini cy’Abaturarwanda, rwaratangiye guhamagarirwa kwiharika kugira ngo rutangire kwizigamira bityo bizabafashe gukurana umuco wo kwizigamira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka