Minisitiri Kanimba arashima imbaraga abaturage bakoresheje mu kwiyubakira imirenge SACCO
Mu birori byo gutaha imirenge SACCO ine, muri 11 zimaze kubakwa mu karere ka Bugesera, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yishimiye imbaraga abaturage bakoresheje mu kwiyubakira imirenge SACCO.
Muri ibyo birori byabaye tariki 21/06/20212, Minisitiri Kanimba yavuze ko yishimiye imicungire n’imikorere y’ibyo bigo by’imari.
Yagize ati “ mbere bigitangira gushingwa abaturage babanje kubishidikanyaho, ariko ubu byarahindutse kubera imbaraga n’ubushake abayobozi mu nzego zinyuranye bashyize muri ibyo bigo by’imari”.
Abaturage babanje gushidikanya ku mikorere ya SACCO cyane cyane bagendeye ku ngero z’ibigo by’imari byigeze guhomba bikambura abaturage; nk’uko Minisitiri Kanimba yabisobanuye.
Ati “ ndishimira ko abaturage bamaze kumva ko imirenge SACCO ari iyabo aho guhora batekereza ko ari gahunda za Leta, iyo myumvire izatuma ibi bigo by’imari birushaho gutera imbere”.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, na we yemeza ko SACCO zafashije abaturage guhindura ubuzima zibaganisha ku iterambere, maze asaba n’utarajya gukorana nazo yazigana.

Mu buhamya bwatanzwe, abaturage bagaragaje ko bishimiye ko babonye ibigo by’imari hafi, ngo baguza amafaranga bagakora imishinga, bakishyura kandi bakiyongeza; nk’uko byemezwa na Habimana Gaspard wabashije kwiyubakira inzu abikesha gukorana n’umurenge SACCO.
Imirenge SACCO ya Ntarama, Mwogo, Juru na Ririma, ni yo yatashywe muri SACCO umunani zamaze kuzura, ariko itatu isigaye nayo irenda kuzura. Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buteganya ko mu mwaka utaha buri murenge SACCO uzaba ufite aho ukorera hasobanutse.
Magingo aya abaturage 20% nibo bamaze kwitabira kujya muri SACCO mu karere ka Bugesera.
Muri uwo muhango wo gutaha SACCO zimaze kuzura, Ministiri w’ubucuruzi n’inganda yari kumwe na Guverineri w’intara y’Uburasiurazuba, Uwamariya Odette, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Bugesera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|