Legacy XP irigisha Abanyarwanda kwizigamira

Kwizigamira biguha icyizere ko witeguye guhangana n’ibyo utateganyije nko kwibwa, inkongi y’umuriro cyangwa impanuka. Ibyo ni ibikubiye mu butumwa isosiyete ya Legacy XP igenda itanga ku baturage ibakangurira umuco wo kwizigamira.

Mu turere tw’igihugu bamaze kugeramo baba bitwaje ababyinnyi n’abakinnyi b’udukinamico duto twigisha abaturage umuco wo kwizigamira mu mabanki no mu bigo by’imali iciriritse nka za SACCO.

Intego ya Legacy XP ni ugukangurira buri Munyarwanda wese kwizigamira no kumenya uburyo bunoze bw’imicungire y’amafaranga ye kugira ngo bimufashe gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza; nk’uko bisobanurwa na Eliane Umwali umukozi w’iyi sosiyete.

Ubwo bari mu karere ka Nyanza tariki 28/06/2012, Eliane Umwali yavuze ko umuco wo kuzigama umuntu wese ugomba kuwutozwa akiri muto kugira ngo awukurane bityo bizamufashe no kugira icyo yigezaho.

Eliane Umwali, Umukozi wa Legacy XP ihamagarira abantu kwizigamira.
Eliane Umwali, Umukozi wa Legacy XP ihamagarira abantu kwizigamira.

Legacy XP yanigishije abaturage bo mu mujyi wa Nyanza uko bashobora gukoresha ibyuma bibikurizwaho amafaranga bita ATM machine hamwe n’imikorere ya konti igendanwa.

Iyo konti igendanwa ushobora kuyikoresha amasaha 24, iminsi irindwi igihe icyo ari cyo cyose, isaha iyo ariyo yose, nta murongo utonze; nk’uko Eliane yabisobanuye.

Mukamusoni Annonciata, umwe mu baturage bari aho bumva ubwo bukangurambaga yavuze ko nta muntu ushobora gutera imbere adakoresha uburyo bwo kwizigamira.

Urubyiruko rwari uruvunganzoka rwihera amaso ikinamico yerekana akamaro k'ubwizigame.
Urubyiruko rwari uruvunganzoka rwihera amaso ikinamico yerekana akamaro k’ubwizigame.

Abisonabura atya: “Nta muntu wahabwa inguzanyo na Banki atabanje gutera intambwe yo kubanza kwizigamira nicyo gituma nihereyeho nafashe iya mbere ngafunguza konti mu murenge SACCO w’umurenge wacu wa Busasamana”.

Legacy XP yanatanze udutabo tw’imfashanyigisho ku baturage bo mu mujyi wa Nyanza tubashishikariza kwizigamira kugira ngo bashobore kwihuta mu iterambere.

Ubukungurambaga nk’ubu Legacy XP imaze kubukorera mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ikaba iteganya no kubugeza mu tundi turere dutandukanye; nk’uko Eliane Umwali umukozi w’iyi sosiyete abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka