Kwishyira hamwe byabafashije kwigurira moto

Abamotari bakorera hirya no hino mu gihugu, baravuga ko batangiye guca ukubiri na moto z’abandi, kuko ubu batangiye gutunga izabo babikesha ishyirahamwe bishyiriyeho “Twigire Motari”.

Aba bamotari bari mu byishimo ko bagiye gutwara moto zabo
Aba bamotari bari mu byishimo ko bagiye gutwara moto zabo

Twigire Motari ni gahunda yatangijwe na bamwe mu bamotari, babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo, yatangiye kuva mu 2015. Buri mumotari yizigamiraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bine (24Frw) buri kwezi y’umusanzu w’ishyirahamwe.

Tariki ya 27 Ukwakira 2017, nibwo abo bamotari batangiye kubona umusaruro bakura kuri Twigire Motari.

Hategekimana Augustin, umumatari ukorera akazi ke mu Karere ka Rubavu, avuga ko amaze imyaka itanu muri aka kazi, ariko yatwaraga moto y’abandi. Kuri ubu binyuze muri Twigire motari, yatangiye gutwara iye.

Gashumba Jumapili, we akorera ubumotari mu Mujyi wa Kigali, ati “Byahoraga bimbabaza gukorera abandi, ariko ubwo mbonye moto yanjye, ngiye gutangira nkore nizigama nzabasha no kugera ku bindi, mu gihe mbere nakoraga nungura nyiri moto.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'ishyirahamwe ry'abamotari avuga ko bagiye kugabanya amakimbirane hagati y'abakodeshaga moto zabo n'abamotari
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abamotari avuga ko bagiye kugabanya amakimbirane hagati y’abakodeshaga moto zabo n’abamotari

Abamotari 18 batangiye kubona moto zabo bwite, aho bishyuraga ibihumbi 30Frw gusa, ubundi buri kwezi bakajya bishyura ibihumbi 80Frw kugeza barangije amafaranga yose ya moto.Moto imwe ibarirwa agaciro ka Miliyoni n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda (1.400.000Frw).

Aha abamotari bahamya ko iyi ari inyungu kuri bo, kuko ngo ubundi ubonye ubushobozi, byamusabaga atari munsi ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani (1.800.000Fw) y’u Rwanda kugira ngo ayikurire mu iduka.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda, Uzayisaba Alex, avuga ko iki ari igitekerezo bagize nyuma y’uko bari bamaze igihe bakira ibirego by’abamotari n’abo batwarira moto baregana ubuhemu.

Ati “Twayitangiye benshi batabyumva, ariko ubu ndakeka noneho ko ibyo twababwiraga, bitangiye kwivugira, ni muri urwo rwego nshimangira ko igihe cyose abantu bishyize hamwe, nta cyabananira kugeraho.”

Iryo shyirahamwe rimaze kugira abanyamuryago 200, kandi rikaba ryiyemeza ko bizakomeza ku buryo buri munyamuryango ubishatse azatunga iye moto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Alewe!!!!!!!!!!!! Ariko,ntibakababeshye Ngonamwe,mubeshyabanyaranda Uziko,muribakibeshyumuhanga? Uzi Ruswibirimo?Nonesenibariterambere Abatarabonamoto bashatsekuvamo,babarizahe,umugabanewabo, Batanze? ,turekenokuvamo, Kwarishoramari,rigamijinyungu,abishyuye,batarabonamoto,bazjya Baboninyungu,bate? Mwebwenka Media,muzababazibyobibazo,muduhe Ibisubizo,hanokuri,kgl2dy. Nahibyamotaribyo,nibirebire,kd Nibanga

Kalixte yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka