Kwamamaza gahunda ya "Hirwa ugwize ya BPR" bimuhesheje ibihumbi 100RWf

Kuva mu kwezi kwa Kamena kugera muri Nzeri uyu mwaka, hari abakiriya ba Banki y’Abaturage (BPR) barimo guhabwa ibihembo by’amafaranga, telefone, televiziyo, imashini yuhirira imyaka, ibyuma bikonjesha, amagare n’ibindi.

Maniraguha yatsindiye ibihumbi Ijana kubera kwamamaza ibikorwa bya BPR.
Maniraguha yatsindiye ibihumbi Ijana kubera kwamamaza ibikorwa bya BPR.

Ni gahunda BPR yashyiriyeho umuntu wese ufunguza konti akabitsaho amafaranga nibura ibihumbi 100Frw amara igihe kuri konti ye, mu rwego rwo kwirinda gusesagura no guteza imbere umuco wo kwizigamira .

Banki y’abaturage kandi igenera igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, umuntu wese ushishikarira kwamamaza ku mbuga za Twitter, Facebook n’izindi, iyo gahunda yiswe "Hirwa ugwize na BPR".

Uwitwa Maniraguha Albert utuye mu Gatsata avuga ko yari asanzwe ari umushomeri warangije kwiga mu mwaka wa 2013, ariko ngo akora ibishoboka byose agakoresha imbuga ze za twitter na Facebook, agasangiza abantu ibirebana na "Hirwa ugwize na BPR".

Yagize ati "Mfite abantu bankurikira kuri ’Twitter’ ntarabasha kubara neza ariko bagera muri magana, n’abandi nsangiza ibitekerezo kuri Facebook barenga igihumbi na magana."

Mugisha Shema ureberera abakiriya bato n’abaciritse muri Banki y’Abaturage, avuga ko umuntu urusha abandi kumenyekanisha "Hirwa ugwize na BPR" no gusubiza ibibazo bibazwa, afite amahirwe yo gutsindira ibihembo.

Ati "Bigaragara ko Maniraguha yarushije abandi kwamamaza ibikorwa bya "Hirwa ugwize na BPR, ndetse yanasubije neza ibibazo tugenda twoherereza abantu mu buryo butandukanye."

Banki y’Abaturage ivuga ko kugeza ubu imaze kugenera abanyamahirwe 20 ibihembo,kuko bagiye bizigamira amafaranga muri gahunda ya "Hirwa ugwize na BPR" kuva yatangiriye.

Igihembo gikomeye iyi banki izatanga ubwo izaba isoza gahunda ya "Hirwa ugwize na BPR" mu mwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, kizaba kingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka