Kutizigama ku barimu ntibiterwa no guhembwa make -Nzagahimana

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Koperative Umwalimu SACCO, Nzagahimana Jean Marie Vianney aravuga ko kuba umwarimu ahembwa amafaranga make bitavuze ko atagomba kwizigamira.

Ibi byatangarijwe mu mahugurwa y’icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’abagize inama ngenzuzi z’umwalimu SACCO mu Ntara y’amajyaruguru kuwa 16/01/2015, amahugurwa yabereye mu Karere ka Muhanga hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwiza bwakoreshwa ngo Umwalimu SACCO irusheho koko kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bwo gucunga umutungo w’iyi Koperative.

Muri aya mahugurwa abarimu bahagarariye inama ngenzuzi z’Umwalimu SACCO mu Ntara y’amajyaruguru batangaje ko bamaze kugera ku ntera ishimishije nyuma y’uko bashyiriweho Koperative Umwalimu SACCO yabafashije kugera kuri byinshi.

Nsanzabaganwa avuga ko abarimu batazigama kubera guhembwa umushahara muto.
Nsanzabaganwa avuga ko abarimu batazigama kubera guhembwa umushahara muto.

Nsanzabaganwa Aléxis, umuyobozi w’Inama ngenzuzi y’Umwalimu SACCO mu Karere ka Burera, agira ati “iwacu abarimu babashije kwigurira amakamyo ya FUSO ashobora kubafasha kwinjiza amafaranga kuko nibo bapiganira amasoko yo kwikorera muri Burera bikabateza imbere, hari abagurijwe bakagura imodoka zitwara abagenzi n’ibindi bikorwa bibyara inyungu”.

Ibi byose ngo babikesha kuba umukuru w’igihugu, Paul Kagame yarabatekerereje kubashyiriraho umwalimu SACCO n’ubwo intambwe ngo ikiri ndende.

Nsanzabaganwa avuga ko n’ubwo hari ibimaze kugerwaho byishimirwa umwarimu agihembwa umushahara muke bigatuma atabasha kwizigama.

Ati “kubera agashahara gakeya, Umwarimu arahembwa, akaguza ariko ntabitsa kuko kubera umushahara mukeya ntabona ayo kubitsa, birashoboka ko buhoro buhoro bizagenda bikemuka, ariko biracyagoye kuko Umwarimu araguza ariko kubera wa mushahara navuze ntashobora kubitsa”.

Abayobozi ba za komite ngenzuzi z'Umwalimu Sacco mu ntara y'Amajyaruguru bemeza ko n'ubwo hari abatarabasha kwizigama hari byinshi bamaze kwigezaho.
Abayobozi ba za komite ngenzuzi z’Umwalimu Sacco mu ntara y’Amajyaruguru bemeza ko n’ubwo hari abatarabasha kwizigama hari byinshi bamaze kwigezaho.

Iki kibazo cyo kutabitsa kandi cyanagaragajwe ubwo abarimu bo mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo bahugurwaga.

Ibi byatumye Kigali today ibaza umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Koperative Umwalimu SACCO icyo bateganya gukora kugira ngo Umwarimu abashe kubitsa.

Nzagahimana avuga ko byakunze kugorana koko kugira ngo Umwarimu abashe kwizigama kuva na kera kubera umushahara muto, ibi kandi bikaba ngo byaraterwaga no kutagira inkunga yo kwiteza imbere, bitandukanye n’ubu bafite Koperative imaze kugira hafi miliyali 30 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo izigera kuri miliyari 10 z’ubwizigame bwa mwarimu.

Nzagahimana avuga ko abarimu nibakomeza gutekereza ko badashoboye bazakena kurushaho mu gihe hari amahirwe bafite yo kwiteza imbere.

“Umwarimu byari k’inzozi kugira ngo yizigame ariko burya utayihinganye ntayikira (inzara), none se uwareba amacupa y’inzoga banywa ku munsi angana iki? n’ubwo Leta idufasha nitudahindura imitekerereze ntacyo Umwarimu azageraho”.

Gukorera hamwe no guhuza ibitekerezo bigamije guhindura imikorere n’imitekerereze mu micungire y’umutungo ngo bizatuma abarimu babasha kwiteza imbere.

Nzagahimana avuga ko abarimu bakwiye guhindura imyumvire bakizigama uko bashoboye kose.
Nzagahimana avuga ko abarimu bakwiye guhindura imyumvire bakizigama uko bashoboye kose.

Mu rwego rwo guhashya burundu iki kibazo cyo kutizagama no gukomeza kwiyumva ko badashoboye, ubu Umwalimu SACCO yashyizeho gahunda yo kwishyira hamwe kuri buri kigo abarimu bagashyiraho itsinda rigategura umushinga munini ushobora guhurirwaho na benshi, kugira ngo babashe kwaka inguzanyo itubutse yabafasha kwiteza imbere kuko inguzanyo ishingiye ku mushahara w’umwe iba ari ntoya.

Umwalimu SACCO iterwa inkunga na Leta yabemereye gushyimo miliyali 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu byiciro, ubu bakaba bamaze guhabwa miliyari zibarirwa mu 10, bigatuma abarimu bashimira umukuru w’igihugu ku gitekerezo cyo gukomeza gushyigikira koperative yabo.

Umwarimu SACCO yatangijwe muri 2008 ubu ikaba imaze kugira ubwizigame bwa miliyali 10 z’amafaranga y’u Rwanda, naho izibarirwa muri miliyari 30 zikaba ziri mu nguzanyo zahawe abarimu, kandi ngo ikaba igenda irushaho kwiyubaka.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwizigamira birenze cyane umushahara muto ahubwo biri muri gene zindi gusa nemera ko iyo ibizigamwa ari byinshi biba byiza kurushaho, abarimu rero bakwiye kureba kure kuri iki kibazo maze bagakangukira kwizigamira

jena yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

umushahara ntago ariwo utuma umuntu yizigamira ahubwo gushaka kwiteganyiriza no umuco wo guteganyiriza ejo hazaza nibyo bituma umuntu yiteganyiriza

nshuti yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka