Kirehe: Abahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari ntibishyure bagiye guhagurukirwa

Ibigo by’imari mu karere ka Kirehe byahagurukiye abatishyura inguzanyo ibi bigo biba byabahaye bagiye kujya bakurikiranwa, nk’uko byemejwe mu nama yahuje ibigo by’imari bikorera muri aka karere, abayobozi b’imirenge, abahagarariye amakoperative, abayobozi ba Sacco n’abakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda mu karere ka Kirehe.

Iyi nama yateyanye kuwa Gatanu tariki 15/02/2013, aho ibi bigo by’imari byahurije hamwe mu kurwanya abatishyura inguzanyo biba byabahaye.

Gahunda y’iyi nama yari ukureba uko Sacco mu karere ka Kirehe zihagaze no kwibukiranya inshingano z’abayobozi ba Sacco zikorera muri aka Karere hamwe no kwishyuriza ibigo by’imari byambuwe, bityo nabyo bikaba byabona uko byishyura abanyamuryango babyo bitishyuye.

Abayobozi ba BNR mu karere ka Kirehe hamwe n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu.
Abayobozi ba BNR mu karere ka Kirehe hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Jean de Dieu Tihabyona, yatangaje ko bifuza ko ibigo bitandukanye by’imari bikorera mu karere ka Kirehe bayakomeza kwiteza imbere n’abanyamuryango babyo, haba mu kwaka inguzanyo cyangwa mu kuzishyura kugira ngo bakomeze biteze imbere nta n’umwe ubangamiye undi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi nama yitwa access to finance forum, ifasha aka karere kurebera uburyo ubukungu bw’akarere bwakomeza kuzamuka mu buryo nyabwo, harebwa uko inguzanyo zitangwa ntizishyurwe vuba.

Bamwe mu bitabiriye inama baturutse mu bigo by'imari bikorera mu karere n'abayobozi bo ku nzego z'ibanze.
Bamwe mu bitabiriye inama baturutse mu bigo by’imari bikorera mu karere n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze.

Yanasabye abatanga izi nguzanyo kwirinda amarangamutima yagaragara mu gutanga inguzanyo muri ibi bigo by’imari.

Hafashwe umwanzuro wo kwishyuza abahawe inguzanyo byagaragaye ko barenza igihe cyo kwishyura, kugira ibyo bigo bikomeze gukora mu buryo nyabwo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka