Kenya: Western Union na Ecobank zatangije uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga kuri internet

Western Union, isosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga na Ecobank byatangije uburyo bushya bwo guhererekanya amafaranga kuri internet hakoreshejwe konti zo muri banki Internet Account Based Money Transfer (ABMT).

Iyi serivisi yatangijwe muri Kenya ariko ikazagenda isakara no mu bindi bihugu Ecobank ikoreramo muri Afurika. Mu mezi make, Ecobank irateganya kugeza iyi serivisi ya Western Union® ABMT ku bayihagarariye barenga 2.600 mu bihugu 31 byo ku mugabane w’Afurika.

Serivisi ya ABMT izanafasha abakiriya ba Ecobank kubona serivisi za Western Union bifashishije ikoranabuhanga rya internet ku byuma bitanga amafaranga (ATM) na za kiosks bakabasha kujya bakira amafaranga muri konti babifashijwemo n’abantu (agents) 510.000 ba Western Union ku isi hose.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka