Karongi: Imirenge yiyemeje gufasha ibigo by’imali mu kwishyuza ababyambuye

Bitewe nuko hari abaturage bambura ibigo by’imari bikagorana kubakurikirana kubera biba bigoranye kumenya imyirondoro yabo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Karongi biyemeje gutanga ubufasha mu kwishyuza abo baturage.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yitwa Access to Finance yahuje urwego rushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramali, ibigo by’imali ndetse n’imirenge yose igize akarere ka Karongi, tariki 03/11/2014.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramali mu Karere ka Karongi, Munyankindi Angelique, avuga ko ikibazo cy’abaturage bambura ibigo by’imari gihari ku bigo by’imali byahombye bigafunga imiryango ndetse no ku bigikora ubungubu.

Kubera ko kumenya imyirondoro y’abambuye ibyo bigo n’aho babarizwa bigoye ngo bahisemo kwiyambaza inzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge kugira ngo zibafashe kwishyuza iyo myenda kuko ari zo zegereye abaturage cyane.

Ubuyobozi bushinzwe iterambere ry'amakoperative n'ishoramali mu Karere ka Karongi mu nama n'abayobozi b'ibigo by'imali n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge.
Ubuyobozi bushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramali mu Karere ka Karongi mu nama n’abayobozi b’ibigo by’imali n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Munyankindi Angelique agira ati “Twabasabye gushyira imbaraga muri icyo gikorwa kugira ngo abantu babashe kwishyura kuko hari igihe abantu baba bafite uburyo cyangwa ubushobozi ariko ugasanga ntabwo babyiteye ariko iyo ubuyobozi bw’ibanze bwamanutse bakibutswa yuko bagomba kwishyura barayatanga”.

Munyankidi yemeza ko n’ubwo hari abambuye batakiriho cyangwa bimukiye ahandi abahari ngo bagomba kwishyura kugira ngo n’abo ibyo bigo biba bifitiye amafaranga cyangwa se byari bifitiye amafaranga kubyafunze na bo bashobore kuyabona.

Ku bijyanye n’abo bantu batazi aho baherereye ngo hazitabazwa amategeko n’inzego z’umutekano kugira ngo amafaranga bambuye ashobore kugaruzwa.

Mu gihe muri iyo nama bamwe mu bayobozi b’ibigo by’imali batungaga inzego agatoki z’ibanze kuba zitagira uruhare ruhagije mu kubafasha kwishyuza, bamwe mu bayobozi b’imirenge na bo bavugaga ko ikibazo kiri ku bigo by’imali biba bishaka kubyinjiramo bitanyuze ku buyobozi bw’imirenge ngo bubifashe.

Cyakora iyi nama yarangiye abayobozi b’imirenge bemeye ko bagiye gufatanya n’ibigo by’imali kugira ngo amafaranga byambuwe agaruke ndetse ngo bakaba bagiye no gushyira ingufu mu kwishyuza imyenda abaturage bari babereyemo ibigo by’imali byahombye bigafunga imiryango.

Thomas Niyihaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, agira ati “Abaturage ni abacu kandi ibigo by’imali na byo ni ibya abaturage. Tugomba kubyinjiramo rero akagaruka kugira ngo ashobore guhabwa abandi na bo babashe gucika ubukene.”

Niyihaba avuga ko bo ariko bazinjira muri iki kibazo mu buryo bw’inama ku buryo nta muturage bazigera bahutaza. Agira ati “Abafite ayo mafaranga turabazi. Icyo tugiye gukora ni ukubegera tukabagira inama tukabahuza n’ibigo by’imali babereyemo imyenda bakishyura.”

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bemeye gufasha ibigo by'imali kwishyuza amafaranga abaturage babyambuye.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bemeye gufasha ibigo by’imali kwishyuza amafaranga abaturage babyambuye.

Mu Karere ka Karongi habarirwa abaturage 593 bari babereyemo imyenda ibigo by’imali byamaze gufunga imiryango muri 2006. Ngo bari babibereyemo amafaranga 5,538,477 amaze kugeza ku nyungu 25,781,582.

Ngo hari konti zabugenewe bagomba kuyishyuriraho noneho agakusanyirizwaho ku rwego rw’igihugu bakabona uko bishyura abo ibyo bigo byari bifitiye amafaranga.
Abambuye ibigo by’imali bikiriho ni 85 bafite umwenda w’amafaranga 16,265,084 amaze kugeza ku nyungu zingana n’amafaranga 2,162,150.

Mu rwego rwo kwirinda ko habaho abakomeza kwambura ibigo by’imali abashinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramali mu Karere ka Karongi basaba ibigo by’amali kujya bitanga inguzanyo byabanje kugenzura neza abo bigiye kuziha n’ubushobozi bwabo bwo kwishyura.

Bumvikanye kandi ko bitarenze itariki eshunu za buri kwezi, buri kigo cy’imali kizajya gitanga raporo ku karere yerekana urutonde rw’abahawe inguzanyo n’uburyo bishyura kugira ngo aho bibaye ngombwa inzego z’ibanze na zo zijye zibona uko zikurikirana abatishyura.

Iyi raporo ubuyobozi bw’akarere na bwo ngo buzajya buyigeza ku ntara bitarenze ku itariko 10 za buri kwezi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bakozi b’imirenge barabishoboye kuko kwishyuza si iterabwoba ahubwo ni kuganira ni ufite ideni umwumvisha ko nta uzarimurekera kuko ayo mafaranga aba yaragurijwe aba ari ay’abaturage.Ni ayarekure habe circulation azunguruke kugeza igihe agera no kubandi yavuye kuri wa wundi wayagurijwe. Ariko n’ikibazo ibyo aba bayobozi bakora ubundi za AGENCES ZA RECOUVREMENT nizo zibikora mu bindi bihugu. Mu Rwanda Izi Agence za recouvremenet des dettes ninke cyane. Turabishimye ni bakomereze aho. uwafashe ideni ubundi agomba kuryishyura.

Innocent GIHANA yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

ubwo wakwambura ikigo cy’imari ubutaha ukazongera gukura he amafranga? bashake uburyo bakora ubukangura mbaga maze amafranga yibwe agaruzwe

tigana yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka