Karongi: Abagore basaga 400 bazahabwa inguzanyo yo kwikenura muri banki ya Kigali

Itorero Délivrance mu karere ka Karongi ryakoreye ubuvugizi abayoboke baryo basaga 400 muri Banki ya Kigali kugira ngo babashe guhabwa inguzanyo yo kwikenura.

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Nzeri, ku ishami rya Banki ya Kigali (BK) mu karere ka Karongi hari hateraniye imbaga y’abagore bari baje gufunguza konti, nyuma y’aho Itorero Délivrance ribakoreye ubuvugizi bwo guhabwa inguzanyo yo kwikura mu bukene.

Pasteur Sebukari Jean Damascene w'Itorero Délivrance yakira abaje gufunguza konti.
Pasteur Sebukari Jean Damascene w’Itorero Délivrance yakira abaje gufunguza konti.

Nubwo abasabiye inguzanyo ari abayoboke b’itorero Délivrance, mbere na mbere ngo ni abaturage ba Karongi kandi nabo bagomba guhabwa amahirwe yo kwiteza imbere; nk’uko Pasteur Sebukari Jean Damascene w’Itorere Délivrance abisobanura.

Agira ati “Ni abadamu bo mucyaro baheze inyuma batazi uko ibintu bimeze, ariko icyo dushaka ni ukugira ngo tuzamure ibitekerezo byabo nabo babashe gukora bateze imbere imiryango yabo, kugira ngo tuyobore abantu byibuze bafite icyerekezo.”

Pasteur Sebukari yongeraho ko mu zindi ntara byari bisanzwe bikorwa ariko muri Karongi abagore 400 bagiye guhabwa inguzanyo ni icyiciro cya mbere cyo mu Ntara y’iBurengerazuba.

Nta mubare runaka uvugwa umuntu ashobora guhabwa kuko abaturage ni bo bazagirana amasezerano na BK, buri muntu akazajya ahabwa ayo yumva azabasha kwishyura bitewe n’umushinga yifuza gukora.

Icyiciro cya mbere cy'abazahabwa inguzanyo mu Burengerazuba ni abantu 400 bo mu karere ka Karongi.
Icyiciro cya mbere cy’abazahabwa inguzanyo mu Burengerazuba ni abantu 400 bo mu karere ka Karongi.

Kigali Today yaganiriye n’umwe muri abo babyeyi bari baje gufungurizwa konti izashyirwaho inguzanyo yabo ayitangariza uko yabyakiriye:

“Iki gikorwa ni kiza cyane, natwe abakecuru ubu tugiye kubona udufaranga ducuruze udushyimbo, ducuruze amasaka natwe tukagira ifaranga…kandi tuzayakoresha neza kugira ngo tubashe kwishyura kuko ntawe ukirya iby’ubusa”.

Itorero Deleverance ryahawe ubuzima gatozi mu mwaka wa 2002, rikorera mu Ntara zose z’u Rwanda.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka