Kamonyi: Umuyobozi w’akarere yahaye ikaze amabanki ngo afashe abaturage kubona serivisi

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya “Unguka Bank” mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa mbere tariki 1 Mata 2013, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yasabye n’andi mabanki kuza gukorera mu karere kuko ahakenewe, ngo afashe mu kwihutisha iterambere.

Muri aka karere ka Kamonyi, hari hasanzwe habarizwa Banki y’abaturage gusa n’ibigo by’imari iciriritse. Umuyobozi w’akarere akaba avuga ko hakenewe andi mabanki y’ubucuruzi kugira ngo habeho ihiganwa haba mu mikorere no mu gutanga serivisi.

Aragira ati “ndetse turashishikariza n’indi banki ishaka gufungura ishami mu karere kubikora, kuko bituma imikorere irushaho kunoga. Twari dukeneye aho twinyagamburira”.

Uyu muyobozi yasabye amabanki n’ibigo by’imari kunoza serivisi, bakirinda gutinza inguzanyo ku banyamuryango bazikeneye. Aha yasabye n’abanyamuryango kwirinda umuco mubi wo kwambura banki kuko amafaranga y’inguzanyo aba akenewe n’abantu benshi ngo biteze imbere.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi afungura ku mugaragaro ishami rya "Unguka Bank".
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi afungura ku mugaragaro ishami rya "Unguka Bank".

Umuyobozi wa Unguka Bank, Byakunda Faustin, atangaza ko biteguye gukorana n’abanyakamonyi babaha inguzanyo zitandukanye, hakazajya hitabwa ku mushinga buri wese akeneye gukora. Ngo mu gihe kitagera ku mezi atatu iyo banki imaze mu karere yatanze inguzanyo ingana na Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi banki ya Unguka ngo yiteguye gufasha abaturage mu mishinga igaragara mu karere nk’ubuhinzi, ubucuruzi buciriritse, ubwikorezi n’ibindi. Serivisi ya Banki, ishinzwe inguzanyo ikaba ifite inshingano yo gufasha abakiriya gukora imishinga.

Byakunda akomeza avuga ko Banki ya bo izirinda imbogamizi zose zabakuraho abakiriya, ku buryo na gahunda y’ubwisungane magirirane ku bakeneye inguzanyo ziciriritse, izakoreshwa ariko Banki ya Unguka ikagira uruhare mu iterambere ry’akarere.

"Unguka Bank" yafunguye ishami mu karere ka Kamonyi.
"Unguka Bank" yafunguye ishami mu karere ka Kamonyi.

Banki ya Unguka yatangiye gukora mu mwaka wa 2005, itangira ikora nk’ikigo cy’imari iciriritse, ihera ku mari shingiro y’amafaranga miliyoni 300 ifite abanyamigabane 200.

Kuri ubu igeze ku banyamigabane 500 n’imari shingiro y’amafaranga miliyari eshatu. Ngo biteguye kwagura ibikorwa bya bo mu turere twose tw’u Rwanda. Aka karere ka Kamonyi kabaye aka kane mu gatangirijwemo ibikorwa bya yo mu Ntara y’amajyepfo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka