Kamonyi: Koperative CLECAM EJO HEZA mu nzira zo guhinduka ikigo cy’imari
Mu rwego rwo kwagura imikorere cyane cyane mu gutanga inguzanyo no guha serivisi abatari abanyamuryango, Koperative yo kubitsa no kuguza CLECAM EJO HEZA Kamonyi, yagejeje ku banyamuryango ba yo umushinga wo guhinduka ikigo cy’imari, bahita bawemera.
Iyi koperative ubusanzwe yakoranaga n’abanyamuryango bayo gusa kandi igatanga inguzanyo ku bafite ingwate iri mu mbibi z’Akarere ka Kamonyi.
Mu nama rusange yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015, yemeje guhinduka ikigo cy’imari, kuko ari byo bizabafasha kurenga imbibe no kongera umubare w’inguzanyo yatangwaga.

Mutabaruka Ephrem, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CLECAM EJO HEZA KAMONYI, atangaza ko kugeza ubu bafite amafaranga yo kuguriza abanyamuryango asaga miliyoni 650, ariko ngo amategeko ya koperative akaba atabemererega kwaka inguzanyo iri hejuru ya Miliyoni 10.
Ibyo ngo byabangamiraga imishinga ya bamwe mu banyamuryango kuko hari abari bamaze kugera ku rwego rwo gukora inganda ziciriritse, bikaba ngombwa ko biyambaza ibindi bigo by’imari n’amabanki ; aho guteza imbere koperative yabo.
Iyi koperative isanganywe abanyamuryango basaga ibihumbi 13, abitabiriye inama bishimiye ko yahindukamo ikigo cy’imari, ibyo bamwe bita kuzamuka mu ntera.
Abanyamuryango ariko barasaba ko hazahinduka imiterere n’uburyo bwo gucunga amafaranga, ariko bakifuza ko serivisi z’inguzanyo bahabwaga nta cyahindukaho.

Sekamana Diyomede, umwe mu banyamuryango, atangaza ko bungukaga 2% ku kwezi mu gihe batse inguzanyo, none arifuza ko na nyuma yo guhinduka ikigo cy’imari byakomeza gutyo kandi gukorera mu matsinda bigakomeza kuko byihutisha kwiga dosiye zisaba inguzanyo.
CLECAM EJO HEZA Kamonyi yatangiye gukora mu mwaka wa 2007, kuri ubu umunyamuryango yari amaze kugera ku mugabane w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7.
Abyo bihumbi 7 ngo akaba ari yo azahererwaho mu kugena umugabane w’abanyamigabane bazashaka kwinjira muri iki kigo cy’imari, giteganya gufungura amarembo no ku bandi batari abanyamigabane bazashaka kugana serivisi zo kubitsa no kuguza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ubundi nibyo bita gutera imbere rwose kandi bakomereze aho ngaho
ndabona iyi yakwigisha ayandi makoperative kuko yakoresheje neza abanyamuryango bayo bakayungukira bityo ibaye ikigo cy’imari byaba ari byiza
nyabuna mucunge neza mutazaba nka Clecam Nyamugali ya Burera.ubu abaturage bararirira mumyotsi.kubera ko yafunze imiryango.ahhaaaa