Kamonyi: Abakorana n’ibigo by’imari ngo ntibitabira gahunda yo kuzigama by’igihe kirekire

Nyuma yo kugeza mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi amakoperative yo Kubitsa, kuzigama no kuguza (Saccos), abenshi mu banyamuryango bitabira kubitsa no kuguza gusa, ariko gahunda yo kuzigama ngo yitabirwa na bake kandi na yo ngo ifasha umunyamuryango kunguka.

Uwizeyimana Christine , Umucungamutungo wa SACCO “Ibonemo” yo mu Murenge wa Gacurabwenge, atangaza ko mu banyamuryango basaga ibihumbi 5, abantu batatu bonyine ari bo bafunguje konti zo kuzigama kuva mu mwaka wa 2009 ikigo cya bo gifunguye imiryango.

Ngo ntibaramenya ko konti zo kuzigama zigira inyungu.
Ngo ntibaramenya ko konti zo kuzigama zigira inyungu.

Nyamara, hari abazana amafaranga bakayamaza igihe kirekire kuri Konti isanzwe, batazi ko bayashyize muri gahunda yo kuzigama igihe kizwi, bazayasubizwa ariho n’inyungu.

Uwizeyimana avuga ko inyungu zitangwa ziri hagati ya 1% na 6% mu gihe cy’umwaka bitewe n’ingano y’amafaranga yazigamwe.

Hari abanyamuryango bavuga ko amateka mabi y’ibigo by’imari byahombye mu mwaka wa 2006, ari imwe mu mbogamizi ituma bamwe mu baturage batagirira icyizere za Sacco ngo zitazagira ibibazo bibabikiye amafaranga.

Umwe mu bacuruzi twaganiriye, we avuga ko batinya kurekera amafaranga yabo ikigo cy’imari igihe kirekire kuko ngo iyo bayakeneye igihe kitaragera aho kunguka bayakata.

Icyakora ariko, umwe mu baturage twaganiriye, we avuga ko ibigo by’imari bidakangurira abaturage inyungu iri muri gahunda yo kuzigama kugira ngo bikomeze bicuruze amafaranga yabo bitabungukira.

Mu ruzinduko rwa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko, isura zimwe muri Saccos zo muri Kamonyi tariki 5/6/2015, Depite Mukamurangwa Sebera Henriette yasabye, abayobozi bazo kumenyekanisha mu banyamuryango ibyiza byo kuzigama igihe kirekire, kuko byungukira ubikoze kandi na Sacco ikabona amafaranga yizewe yo gucuruza mu bandi banyamuryango.

Uretse kuzigama bisanzwe, Sacco ngo zifite gahunda yo kuzigamira ibikorwa byihariye kandi na byo bakabibonamo inyungu. Ngo abantu bashobora kuzigama amafaranga y’ishuri cyangwa ayo guhinga .

Ubwo bwizigame bwo bukaba bushobora gukorwa kuva ku meza atatu kuzamura. Inyungu z’ubwo bwizigame nabwo bwunguka hagati ya 1% na 3.7%, hakurikijwe ingano n’igihe ayo mafaranga azigamwe.

Ibi byo kuzigamira ibikorwa byihariye byatangiranye n’umwaka wa 2015, Uwizeyimana avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abanyamuryango babwitabire.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka