Iseta yo gusabiriza ishobora kuvamo iy’ubucuruzi buciriritse

Simon Pierre Muhire, umukozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR i Nyaruguru, avuga ko iseta yo gusabiriza yanavamo iy’ubucuruzi buciriritse.

Kuba mumatsinda y'abafite ubumuga byamufashije kwiteza imbere
Kuba mumatsinda y’abafite ubumuga byamufashije kwiteza imbere

Ibi abihera ku kuba mu mirenge ine yo mu Karere ka Nyaruguru umuryango NUDOR umaze hafi umwaka ukoreramo umurimo wo gushishikariza abafite ubumuga kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, hari abagiye batangira ubucuruzi buciriritse kandi bukaba bugenda bubakura mu bukene.

Agira ati: “Mu matsinda y’abafite ubumuga dufite hari abatangiye gutanga ubuhamya bw’uko bacururiza mu masantere atandukanye, bacuruza imbuto nka avoka. Rero hahandi wicaye usabiriza hashobora kukubera iseta y’bucuruzi.”

Asaba rero abasabiriza muri rusange, cyane cyane abafite ubumuga, kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bazajya baguzamo amafaranga make makeya yabafasha kwikura mu bukene, ariko bakareka gusabiriza kuko atari umuco mwiza, bikaba binahanirwa n’amategeko.

Ibyo Muhire avuga binahamywa n’abafite ubumuga bo mu Mirenge ya Munini, Kibeho, Cyahinda na Rusenge uyu muryango ukoreramo kugeza ubu.

Nka Epiphanie Kankindi wo mu Murenge wa Munini, ayobora rimwe mu matsinda 19 y’abafite ubumuga ari mu Murenge wa Munini.

Avuga ko kubera ubukene no kuba yaramugaye, itsinda ryo kubitsa no kugurizanya yarimo mbere, ritari iry’abafite ubumuga, ritemeraga kumuguriza amafaranga yagira icyo amumarira.

Ati: “abo twari kumwe mu itsinda babanje kwanga kunyakira ngo sinabona amafaranga nizigama, n’aho banyakiriye mbatse inguzanyo banyemerera iy’ibihumbi bitanu nari mfitemo. Ariko itsinda ry’abafite ubumuga ndimo ryangurije ibihumbi 40, kandi na 50 mbishatse babimpa.”

Ubwa mbere yagurijwe amafaranga ibihumbi 30 aguramo imbuto y’ibirayi y’ibihumbi 20, akodesha umurima w’ibihumbi bitanu, andi ayifashisha mu guhinga.

Icyakora ikirere nticyabaye cyiza, ntiyakweza uko yari abyiteze, ariko ya mafaranga yabashije kuyishyura mu gihe cy’amezi atatu yari yahawe.

Ubwa kabiri yagujije ibihumbi 40, aguramo ihene n’ingurube, kandi yahinze n’ibindi birayi ku buryo yiteze ko bizamufasha kwishyura uriya mwenda kuko ubu noneho ikirere cyabaye cyiza.

Anathalie Nyirahabimana ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo, na we ari mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ry’abafite ubumuga.

Avuga ko itsinda arimo ryamugurije bwa mbere ibihumbi umunani, agura amasaka, arayinika, ayasubiza ari amamera.

Ati: “amafaranga nakuyemo yambashishije kwizigama, nkuramo n’igikoma cy’abana. Nyuma yaho natse inguzanyo y’ibihimbi 20, nkomeza gucuruza amasaka. Ubu noneho nagujije ibihumbi 50 nzishyura muri uku kwezi. Naguzemo n’ubundi amasaka n’imbuto z’ibirayi. Ubu ndi hafi kubisarura.”

Kuva mu kwa kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, muri iriya mirenge ine y’i Nyaruguru umuryango NUDOR ukoreramo hamaze gushingwa amatsinda 78 y’abafite ubumuga, arimo abantu 2193 ku bafite ubumuga 5887 babarirwa mu karere kose.

Kugeza ubu bamaze kuzigama miriyoni 20 n’ibihumbi 500, kandi inguzanyo abayagize bafite ubu zisaga miriyoni 18 n’ibihumbi 900.
Bazigama hagati y’amafaranga 200 na 800 n’ingoboka y’amafaranga 50 buri cyumweru, ariko n’udafite ayo kuzigama bagenzi be baramwihanganira akazayazana ikindi gihe yayabonye.

Iyo ukwezi gushize bazigama, ni bwo bareba amafaranga bafite hanyuma bagatanga inguzanyo, yishyurwa mu gihe cy’amezi atarenze atatu.

Mu mwaka utaha wa 2019, umuryango NUDOR urateganya gukorera no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Nyaruguru. Muhire avuga ko n’ubwo batabasha kuyigeramo yose uko ari 14, bazakorera muri myinshi ishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka