Intara y’Iburasirazuba irashimwa ko iri ku isonga mu bipimo byose by’Umurenge SACCO

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yemeje ko Intara y’Iburasirazuba iri ku isonga mu bipimo byose ireberamo imikorere n’iterambere rya gahunda y’Umurenge SACCO nk’uko byatangajwe na bwana Kevin Kavugizo ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari iciriritse muri BNR.

Mu nama yahuje abagize urubuga bita Access to Finance Forum rwo gusakaza no koroshya imikorere igamije kugeza imari iciriritse ku baturage uyu munsi kuwa 09/08/2013 ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, bwana Kavugizo yatangaje ko Intara y’Iburasirazuba iri ku isonga mu bipimo byose bigaragaza uko ibigo by’imari iciriritse bihagaze mu Rwanda.

Ibi ngo birimo kuba SACCOs zo mu ntara y’Iburasirazuba arizo zibitse amafaranga menshi kurusha ahandi mu gihugu, zikaba ari zo zitanga inguzanyo nyinshi ku baturage, ndetse zikaba zinafite imari shingiro nyinshi kurusha izindi ntara zose zo mu Rwanda.

Bwana Kavugizo yemeje kandi ko n’imikorere ya za SACCOs mu Ntara y’Iburasirazuba ari myiza kurusha izindi mu Rwanda kuko SACCOs zaho nyinshi zubahiriza imikorere yemewe ku bigo by’imari ku isi yose.

Iyi ntara cyakora ngo irimo ijanisha rinini ry’abaturage batinda kwishyura inguzanyo kuko ari iya kane mu bihutira kwishyura inguzanyo baba bagurijwe n’ibigo by’imari.

Banki Nkuru ariko ngo isanga kuba Intara y’Iburasirazuba iri mu zifite abaturage benshi batinda kwishyura imyenda bifitanye isano n’imikorere ya myiza SACCOs muri iyo ntara kuko ngo kuba SACCOs zitanga inguzanyo nyinshi ziba zifite n’ibyago byinshi byo kugira abatinda kwishyura, mu gihe abadatanga inguzanyo badashobora no kugira abatinda kwishyura.

Abayobozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Amakoperative RCA (Rwanda Cooperative Agency) bavuze ko muri uku kwezi hazatangazwa uko ibigo by’imari SACCOs bihagaze mu rwego rw’igihugu, hakagaragazwa uko birutana mu bukungu no mu mikorere myiza ndetse n’imbogamizi n’intege nke bigaragara hamwe na hamwe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka