Imifuragiro y’ibigo by’imari irongera amananiza ku basaba inguzanyo

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda (AMIR) risaba abanyamuryango baryo kumenyesha abasaba inguzanyo, amafaranga arenga ku nyungu yakwa ku nguzanyo.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga hamwe n'Umukozi wa BNR, bahuguye abahagaririye ibigo by'imari iciriritse gufasha abaturage gukunda kwizigamira
Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga hamwe n’Umukozi wa BNR, bahuguye abahagaririye ibigo by’imari iciriritse gufasha abaturage gukunda kwizigamira

Aya mafaranga yitwa imifuragiro ubusanzwe ni ayo banki/ikigo cy’imari byaka umuntu wese wasabye inguzanyo, kugira ngo habeho kumwigira dosiye, gusura ingwate no kwemera dosiye ye.

Abayobozi ba AMIR bavuga ko imifuragiro ari kimwe mu bibangamiye abakiriya b’ibigo by’imari, nyuma y’inyungu yakwa ku nguzanyo nayo ubwayo isanzwe iri ku rugero ruhanitse.

Imirenge SACCO ndetse na bimwe mu bindi bigo by’imari iciriritse, bitanga inguzanyo ku baturage, ikishyurwa harenzeho inyungu ya 24%, hakiyongeraho n’imifuragiro ishobora kugera muri 5% by’inguzanyo yatanzwe.

AMIR hamwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), bamaze icyumweru bahugura abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse mu gihugu hose, babasaba kutavuga ko inyungu ku nguzanyo ari 24% gusa.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa AMIR, Aimable Nkuranga agira ati:"Ibigo by’imari iciriritse bigomba kumenyesha abakiriya byabyo agaciro ka serivisi zose bahabwa".

AMIR kandi isaba ko amasezerano uhabwa inguzanyo agirana n’ikigo cy’imari, agomba kuba yanditse mu rurimi yumva. "Usanga yanditse mu cyongereza kandi ntabwo buri wese acyumva", Nkuranga.

Umucungamutungo w’Umurenge SACCO w’i Kazo mu karere ka Ngoma, Herikwamungu Oscar avuga ko bajyaga batangaza inyungu ku nguzanyo zahawe abakiriya ariko bakirengagiza imifuragiragiro.

Ati:"Hajyaga habaho kubyirengagiza ndetse n’ubumenyi buke, ariko ubu tugiye guhuriza hamwe imifuragiro n’inyungu ku nguzanyo, tukazajya tubitangariza rimwe byose".

Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abadage ritera inkunga AMIR, Denis Simpunga avuga ko uretse imifuragiro, inyungu ya 24% yakwa ku nguzanyo nayo ubwayo ngo iri ku rugero ruhanitse.

Avuga ko barimo kuganira na BNR ndetse n’ibigo by’imari kugira ngo hasuzumwe uburyo iki kibazo cyakemuka.

Abayobozi b'ibigo by'imari iciriritse basabwa gutanga amakuru ahagije y'ibisabwa umuntu uje kwaka inguzanyo
Abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse basabwa gutanga amakuru ahagije y’ibisabwa umuntu uje kwaka inguzanyo

Ubuyobozi bwa AMIR hamwe n’ibigo by’imari ubwabyo, bisobanura ko gusaba inyungu y’ikirenga ku nguzanyo itangwa ngo biterwa n’uko abayisaba ari abakorana nabyo badahoraho.

Umuyobozi muri AMIR ushinzwe ibikorwa, Kwikiriza Jackson agira ati:"Ntabwo wasaba inyungu ingana nk’iy’amabanki abantu badakorera umushahara uhoraho wa buri kwezi".

Kugeza mu kwezi kwa Kanama k’uyu mwaka igishoro cy’ibigo by’imari 347 bigize AMIR, cyari kigeze ku mafaranga miliyari 156.1, muri yo amaze gutangwa nk’inguzanyo akaba ari amafaranga miliyari 142.9.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka