Ikoranabuhanga rya ’Save’ rigiye gufasha ibimina gukorerwa kuri telefone

Hasyizweho porogaramu ya telefoni yitwa ‘Save’ igiye gukuraho imbogamizi bikunze kugaragara mu kwizigamira mu matsinda azwi nk’ibimina.

Mu byo izaruhuramo abaturage, harimo guhora mu nama z'ibimina zidashira no kwikanga ko amafaranga yabo adacungwa neza
Mu byo izaruhuramo abaturage, harimo guhora mu nama z’ibimina zidashira no kwikanga ko amafaranga yabo adacungwa neza

Save yakozwe na sosiyete nyarwanda yitwa Exuus, yari isanzwe ikoreshwa n’amatsinda yo kwizigama no kugurizanya, kugira ngo abafashe gucunga amafaranga binjiza mu bikorwa by’ubuhinzi bakora.

Ubuyobozi bwayo bukaba bwahisemo kwagura imikorere yayo kugira ngo igere no ku bantu basanzwe bazigama binyuze mu bimina, nk’uko bitangazwa na Rita Uwamahoro ushinzwe itangazamakuru muri Exuus.

Agira ati “Kwizigamira bya gakondo birimo ibibazo bikomeye, ugasanga umuntu umwe ni we ubika amafaranga, abantu bajya kugabana amafaranga bazigamye bikabasaba guhura ndetse ugasanga rimwe na rimwe ayo mafaranga ashobora kubura.”

Avuga ko Save izakuraho ibyo byose kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abanyamuryango 15, kandi bakaba ari bo bihitiramo amafaranga bazigama igihe cyazagera porogaramu ikabagabanya bitewe n’ayo buri wese yazigamye.

Ati “Icyo bisaba ni uko abantu bose bashaka kwihuza mu kimina bakoresheje Save, bajya muri telofone yabo bakayishyiramo (Downloading) ubundi bagatumira bagenzi babo (invitation). Iyo bamaze kwihuza bahita bashyiraho uko bazajya bazigama, haba ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi.”

Uwamahoro avuga ko itsinda ry’abantu bahuriye mu kimina cyo muri iyo porogaramu bashobora kuzigama amafaranga angana cyangwa buri wese akazigama ayo yumva akeneye. Avuga ko igihe cyo kugabana iyo kigeze buri wese ahabwa amafaranga porogaramu ikurikije ayo yazigamye.

Asobanura kandi ko abantu bahuriye kuri porogarame ya Save bashobora no kuzigamaho amafaranga y’ingoboka (Social fund), bakagurizanya kandi hakaba hariho n’uburyo bwo guca amande uwatinze kwishyura.

Ati “Abagize itsinda ryo kwizigamira muri Save nibo bahitamo inyungu bazajya baka uwagurijwe. Icyo umuntu asabwa ni ugushyira amafaranga kuri telefone ye yaba akoresha MTN, TIGO cyangwa Airtel. Ayo masosiyete yose ashobora guhurira mu itsinda rimwe. Ikindi ni uko abantu bashobora guhurira mu kimina kimwe kandi bataba mu gihugu kimwe igihe SAVE izaba yahujwe nama banki.”

Igishushanyo kigaragaza uburyo umuntu yakoresha kugira age mu kimina cya Save
Igishushanyo kigaragaza uburyo umuntu yakoresha kugira age mu kimina cya Save

Uwamahoro avuga ko ikizakurikiraho ari ukuvugana n’amabanki ku buryo umuntu ashobora kujya akura n’amafaranga ye kuri banki. Avuga kandi ko mu minsi ya vuba abizigamira bakoresheje Save bashobora kujya bagurizwa na banki ku buryo bworoshye kuko banki zizajya ziba zifite amakuru yose y’uko bizigamira.

Abafatabuguzi ba Save ubu bashyiriweho amezi abiri yo kurikoresha ku buntu, uhereye muri uku kwezi k’Ugushyingo, ariko nyuma abizigamira amafaranga ari hagati ya 1Frw n’ibihumbi 100Frw bakazajya bakatwa 850Frw ku kwezi, hagati y’ibihumbi 100Frw nibihumbi 500Frw bagakatwa 4.350Frw ku kwezi, naho abizagamira ibihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni imwe bagakatwa 8700Frw ku kwezi.

Igerageza rya mbere ryakorewe ku ku matsinda yo kwizigama no kugurizanya afashwa n’imiryango itegamiye kuri leta, ryagize akamaro rituma sosiyete Exuus yifuza ko n’abaturage basanzwe bahurira mu mashyirahamwe yo kwizigamira ryabageraho.

Uwamahoro avuga ko bafite intego y’uko mu mwaka umwe Save izaba imaze kugira abafatabuguzi bagera kuri miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi gahunda ya save Ni nziza cyane ariko amafranga mukata kukwezi Ni menshi cyane aruta nayo Bank zikata .ibi bizaca abaturage intege zo kwinjira mu bimina bya Save.

Muhayimana Nelson yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Iyi gahunda ya save Ni nziza cyane ariko amafranga mukata kukwezi Ni menshi cyane aruta nayo Bank zikata .ibi bizaca abaturage intege zo kwinjira mu bimina bya Save.

Muhayimana Nelson yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Ubu buryo bwa Save bwari bwiza cyane kuko bwegereye abatirage.Ariko amafranga yo gukata Ni menshi cyane arenze nayo Bank zikata.Ibi bizaca abaturage intege zo kwinjira mu bimina bya Save.

Muhayimana Nelson yanditse ku itariki ya: 16-11-2020  →  Musubize

Murakoze kubwiyi gahunda ninziza cyane ark amafranga bakata buri kwezi nimenshi

Icyaba kiza bajya bakata aruko itsinda rikeneye kubikuza kuko bikozwe kuriya itsinda ntangu ryagira cyari igitekerezo cyanjye murakoze

Martin yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Iyo serivise ya matsinda no nziza ariko irahenze mushyire Ku mafranga aringanye kdi mzaduhugure tubimenye

Muhayimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka