Igiceri cy’i 100RWf kibahesha ingwate ya miliyoni

Abaturage bo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana bitabiriye amatsinda yo kwizigama, baravuga ko batangiye bazigama igiceri k’ijana kikabafasha kubona inguzanyo isaga miriyoni.

Abagore bibumbiye mu itsinda "Turebe kure."
Abagore bibumbiye mu itsinda "Turebe kure."

Umumararungu Yvone ni umwe mu baturage bibumbiyemu itsinda Turebe kure uvugako ataraya muri iri tsinda byamugoraga kugera mu bantu kubera ubukene yari afite.

Mu kwibumbira hamwe na bagenzi be avuga ko byamugoye cyane kubona igiceri k’iana ariko yiga ubwenge bwo kujya ajya guhingira abantu.

Yaje gufata umugabane we maze atangira kuguramo amatungo arikenura abasha no kubakamo inzu nigikoni n’ubwiherero.

Bakoresha udusanduku mu kwizigama.
Bakoresha udusanduku mu kwizigama.

Nyirabagwiza Audette uhagarariye iri tsinda mu kwizigama kwabo avuga ko mu 2010 bagabanye miliyoni 1,8Frwi 800. Umwaka wakurikiyeho bagabanye miliyoni 2,1Frw, naho muri 2013 bongereye umugabane shingiro ungana n’amafaranga 200 utuma bagabana miriyoni 3Frw muri 2014.

Umwaka ushize wo bagabanye miliyoni 3,3Frw, naho uyu mwaka nibwo bagannye Urwego Oortunity bank bakamo inguzanyo y’amafaranga agera muri miliyoni 2,5Frw bongera ibikorwa byabo.

Bateganya kuzakora umushinga munini ubafasha gutera imbere aho bumva bazabasha no gutanga akazi ku bashomeri.

Aba bagore bemeza ko iyo bataza kwibumbira mu matsinda baba bakibana n’ubukene. Bakagira inama abgitinya kwizigama ko bakwiye gutinyuka kuko gutera imbere bidasaba amafaranga menshi.

Ibikorwa byo kwizigama babifashwamo n’umushinga wa Care International ubahuza n’ibigo by’imarikugirango babashe kwagura imishinga yabo.

Ubu mu karere ka rwamagana amatsinda habarirwa amatsinda asaga 500 ubuhamya bwabayitabiriye bugahamya ko ari inzira ibafasha gutera imbere vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ninziza abantu bose bayumvishe kimwe ubukene bwacika murwanda iyi gahunda bayikoreye firime ikinamico bikanyura ku maradiyo tereviziyo byarushaho kumvikana kubantu beshi bigatanga umusaruro ku gihugu murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka