Iby’amakoperative y’abamotari byasubiwemo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyashyizeho amabwiriza mashya agamije kuzamura imitungo no kunoza imikoranire mu makoperative y’abamotari.

Abitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru basabye ko abamotari bakwiye kungukirwa n'amakoprative babarizwamo.
Abitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru basabye ko abamotari bakwiye kungukirwa n’amakoprative babarizwamo.

Bije nyuma y’uko abamotari bakomeje kugaragaza ko amakoperative babereye abanyamuryango akoresha nabi umutungo wabo. Bakayashinja kutuzuza inshingano uko bikwiye.

Abamotari bavugaga ko hari amakoperative arangwa n’imikorere y’akajagari,harimo gufatira abanyamuryango ibihano no kubaca umusanzu mu buryo bavuga ko budasobanutse.

Munanura Apollo, umuyobozi w’iki kigo, yavuze ko ayo mabwiriza yagiyeho kugira ngo arengere inyungu za bose, kuko akajagari nk’ako katatuma igihugu gitera imbere kuko amakoperative afatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Turashaka ko Abanyarwanda bakomeza gukora bakiteza imbere, ntibyagerwaho hari abantu bagikorera mu rujijo ntitwabigeraho dufite imikorere n’imikoranire itanoze idakorera inyungu z’abanyamuryango.”

Ntaganzwa Celestin, umuyobozi w’impuzamahuriro y’abamotari, avuga ko aya mabwiriza azazana impinduka mu micungire y’amakoperative y’abamotari, bikureho umutwaro abamotari bumvaga bikoreye kandi bitume bakomeza gushaka icyabateza imbere hamwe.

Ati “Izi mpinduka zitezweho umusanzu ukomeye aho hazemezwa umusanzu uzajya utangwa ku kwezi,ibyo bizatuma abamotari barushaho kwiteza imbere no kubona inyungu z’akazi bakora.”

Abamotari basanga izi mpinduka zizatuma biyumva mu makoperative babagamo batazi icyo abamariye, nk’uko umwe muri bo witwa yabitangaje.

Ati “Koperative zacu ziduha amajile gusa, dusora buri munsi ntituzi aho amafaranga yacu ajya. Ntabwo ushobora kugira ikibazo mu muryango ngo bakumenye, turizera ko izi mpinduka zizatuma ubwiru bwabaga mu makoperative yacu buvaho.”

Abamotari bo mu ntara batanga 500Frw ku cyumweru, abo mu mujyi wa Kigali bagatanga 300Frw buri munsi. Batanga n’ijana rya buri munsi rya Parikingi n’andi batanga yo kuba abanyamuryango.

Aya mabwiriza aha ububasha koperative kwaka imisanzu y’abanyamuryango yabo gusa, kandi agatangirwa mu bigo by’imari hakerekanwa icyemeza ko yatanzwe koko ndetse bigakorwa rimwe mu kwezi.

Aya mabwiriza avuga ko amafaranga yose asohotse cyangwa yakiriwe agomba kuba afite inyemezabwishyu ndetse yanditse mu bitabo by’ibaruramari. Amakoperative agasabwa guhuriza hamwe uburyo bwo gucunga umutekano no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko yabo.

Mu Rwanda habarurwa amhuriro umunani n’amakoperative 243 agizwe n’abanyamuryango ibihumbi bisaga 19.

RCA kandi ivuga ko mu gihe cya vuba iri kunoza uburyo abayobozi b’amakoperative y’abamotari bwazava mu micungire y’amafaranga, bikagira ababishinzwe babihemberwa bashobora no kubibazwa, kuko akenshi banengwaga n’abanyamuryango kwigwizaho umutungo wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Birakwiye ko RCA Igera hose kuko abamotari hafi ya bose bataka akarengane kabera mu makoperative yabo.

LUC yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

 kugirango ibi byose bizubahirizwe neza RCA nayo nk’abafite amakoperative mu nshingano nitwegere imenye ibibazo imenye aho ihera ibikemura , ese mwaba muzi ko nka 80 ku ijana by’ayo muri kigali akora nka campanies? Kugira mubimenye muzabaze muzasanga president ariwe nyirugushinga cooperative, adasimburwa kdi ariwe ushinzwe byose ubwo se umunyamuryango inyungu yazagira mu mushinga w’undi muntu n’iyihe?

noheli yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

ARIKO RCA Namwe mubifitemo uruhare. Niba munshingano zanyu harimo kugira inama amakoperative, ibibazo nkibi bikaba bimazi imyaka ni imyaniko ntacyo mubafasha, ubwo ntimutiza umurindi imicungire mibi. Mwagombye kureba amakoperative yinjiza amafaranga menshi ku munsi, maze mukayaha umurongo w’imicungire y’umutungo. BIRABABAJE KUBONA PEREZIDA ARI NAWE COMPTABLE cg Gérant, ou caissier maze mukabyemera gutyo imyaka igahita indi igataha. Ni ryari perezida , cg visi we , cg undi wese uri muri bureau (C.A.) agira aho ahurira n’imicungire ya buri munsi y’amafaranga. Ni gute KOPERATIVE yinjiza amafaranga nk’ariya ku munsi itagira GAHUNDA Y’IBIKORWA N’INGENGO Y’IMARI; Audit yaba iy’inama y’ubugenzunzi n’iyo hanze. Ni gute batagira manuel de procedure de gestion(amabwiriza y’imicungire y’umutungo. Nigute, ni gute? MWARABATERERANYE.

GGG yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

mwe muravuga ntimuzi aho akarengane kari muri R F T C DUSORA IBIHUMBI CUMI NUMUNANI buri munsi IBIGIRA INYEMEZABWISHYU NI 5000 gusa bongeyeho nandi ya enternete.

damas yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Nukuri coperative zigiye kudutera ubukene iyiwacu kugirango ubone otorizasiyo ungomba gutanga 10000 ngo byitike kd ntibahite bakujyanira ibyangombwa bagatengereza ko muba beshi byibuze nka 50 bingana nibihumbi 500000fr noneho kubera kubitindana ejo ukumva ngo baguciye amande igipapuro bazana cyamande nta sinya nta kashi biba biriho wavuga ko bakwibye nibayiguhe mudufashe rwose cyane cyane muri kaborore kwa rwabarinda

EVODE yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Harimo akarengane gakabije ndumunyamuryango natanze umugabane wihumbi 60000 ntanga ibihumbi 16000 byo gutunganya ubusitani bwika nombe ka burikwezi nkakorayo umuganda naratanze nayamafaranga ibaze nawe guhera 208 ntanga magana 300 yaburi musi nakoze impantuka ndwaza umwana igitangaje mvuyemubitaro nagiye kuri kopearative ntacyo bamariye nabagujije amafara yo gukoresha moto yari yangiritse ntayo bampaye narirwarije ubwose urumva koperativi itagufasha wahuye nikibazo imaze iki hakiyongeraho akajagari kaba sekirite akajagari mu gutere amarange ni byishi narumiwe inzego zose nagezemo ntacyo bamariye nafashe umwanzuro wo guhindura imikorere ikimotari nkakivamo nabandikiye ibaruwa mbasaba imigabane yange barayinyimye wakora iki mbega koperative zabamotari

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka