Ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda ngo ntibitewe ubwoba na bamucyeba baturutse hanze

Ibigo by’imari baratangaza ko byatangiye kwitegura guhangana n’abashoramari batangiye kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda. Bigatangaza ko nta kibazo bazagira mu gihe bafite udushya bakomeza kugenda bazana ku isoko.

Banki y’Igihugu iherutse gutangaza ko ibigo by’imari mu Rwanda bihagaze neza mu bukungu kuri iki gihe. Ariko hakaba impungenge z’uko iryo terambere rishobora kuzabangamirwa n’uko hari andi mabanki aciriritse yatangiye gukorera mu Rwanda abirusha uburambe n’ubushobozi.

Gusa abahagarariye ibi bigo bemeza ko n’ubwo nta bushobozi bafite, ariko bamaze gushyiraho za gahunda zizakomeza gukurura abakuriya kandi zikabakura mu bukene, nk’uko bitangazwa na bamwe muri bo.

Abahagarariye ibigo by'imari biciriritse bitabiriye inama rusange y'ishyirahamwe ribahuza.
Abahagarariye ibigo by’imari biciriritse bitabiriye inama rusange y’ishyirahamwe ribahuza.

Claudien Nsengimana, umucungamutungo wa COOPEC INKUNGA ikorera muri Rutsiro na Karongi, atangaza ko bo batangiye gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha abadafite ubushobozi kwibumbira hamwe bakaka inguzanyo nta ngwate batanze.

Agira ati: “abantu bahura ari 30 badafite ingwate cyangwa intangiriro banki yakagombye guheraho nyamara bakabasha kuba bahabwa inguzanyo ku buryo buhagije ku buryo usanga buri mwaka abasaga ibihumbi 50 bazihabwa.”

Yemeza ko iyo gahunda yatangiye n’ahandi hose mu gihugu, kandi akizera ko ibyo bizakurura Abanyarwanda kuko bazaba biyumva muri ibyo bigo bafata nk’iby’iwabo kurusha ibiturutse hanze.

Ibi kandi byemezwa na Faustin Zihiga, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), utangaza ko bazi neza ko ihiganwa ryatangiye kuko hari amabanki makuru nayo yatangiye gutanga serivisi z’ibigo by’imari iciriritse.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'ibigo by'imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Faustin Zihiga (hagati) na Rita Ngarambe na Jean Marie Nzakamwita.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Faustin Zihiga (hagati) na Rita Ngarambe na Jean Marie Nzakamwita.

Zihiga yemeza ko kugira ngo icyo kibazo bagikemure bagerageza guhugura abakora muri ibyo bigo by’imari iciriritse. Avuga ko banakurikirana abahabwa izo nguzanyo kugira ngo babayobore uburyo bazikoresha batazahomba.

Ubuyobozi bwa AMIR bwari bwagiranye inama ngarukamwaka n’abahagarariye ibigo by’imari biciriritse bigera kuri 45 birigize. Iyo nama yateranye kuri iki Cyumweru tariki 11/08/2013, yari igamije kureba ibyagezweho no gushyiraho igenamigambi ry’imyaka itanu itaha.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka