Huye: Batekereza ko badakwiye guhatirwa kujya muri SACCO

Abarimu bo ku ishuri Ste Mary’s High School Kiruhura bavuga ko batishimira guhatirwa kujya muri Koperative Umwarimu Sacco, ahubwo ko bakwiye kurekerwa uburenganzira bwo guhitamo kujya muri iyi koperative bitewe n’ibyiza bayibonamo.

Ubwo bagaragazaga iki cyifuzo, babwiraga komisiyo y’abadepite y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yari yagendereye ikigo bakoramo ku itariki ya 13/2/2014.

Umwe mu barimu yavuze ko atishimira amafaranga ibihumbi bitandatu bahatirwa kubika buri kwezi (permanent saving), nyamara atabungukira.

Ati “n’ubusanzwe umushahara wacu uba ari muto. Kuwukuraho amafaranga akoreshwa na sacco nyamara ntagire inyungu azanira nyir’ukuyakatwa, ni ikibazo kitubangamiye.”

Na none ati “si byiza gufatira umushahara w’umuntu, kuko ubundi buri wese awigengaho. Itegeko rivuga ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa. N’ubwo turi abarimu erega twaranize!”

Mugenzi we na we ati “bajye bareka kuduhatira kujya muri Sacco, bijye biba amahitamo yacu bitewe na serivisi dukurikiyemo”.

Hon. Veneranda Nyirahirwa, umuyobozi wungirije wa komisiyo y’abadepite yari yasuye iki kigo, yemereye abarezi bamugejejeho iki kibazo kuzacyigaho bakareba icyakorwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka