Hagiye gushyirwaho Banki izahuza za koperative

Mu rwego rwo guhuza ibikorwa bya za Koperative “Umurenge SACCO” hari gutegurwa uko hazajyaho banki ya za koperative (cooperative bank) izaba ihuriweho na za SACCO ndetse n’andi makoperative.

Gilbert Habyarimana, umukozi w’urwego rushinzwe guteza imbere makoperative mu Rwanda (RCA) akanaba umugenzuzi mukuru w’amakoperative, avuga ko n’ubwo atabasha kuvuga igihe iyi banki izatangirira ariko ngo ni mu gihe kitari kirekire.

Habyarimana yemeza ko banki izahuza Koperative iri hafi gushyirwaho.
Habyarimana yemeza ko banki izahuza Koperative iri hafi gushyirwaho.

Avuga kandi ko iyi banki n’ubwo izaba ihuriweho na SACCO hamwe n’andi makoperative uruhare rwa za SACCO ruzaba rurenga 50%.

Ngo iyi banki uko izaba iteye byamaze gushyirwaho, igisigaye ni uko za SACCO zirangiza ibyo zasabwe kuzuza kugira ngo itangire harimo; kugaragaza imitungo yazo hifashishijwe mudasobwa, kuko iyi banki izahuza za sacco mu buryo bw’ikoranabuhanga, abanyamuryango ba za sacco bakazajya babasha kubikuriza aho bageze hose, bitabaye ngombwa ko bajya ku zo babereye abanyamuryango gusa.

Icyo gihe kandi abanyamuryango ba za SACCO na bo bazahabwa amakarita yo mubikurizayo ku byuma byabugenewe (ATM Card) ku buryo na bo bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kubikuza amafaranga yabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka