Guhunika Peteroli bizayirinda kubura no guhenda nyuma ya #COVID19

Muri ibi bihe abatuye isi bari mu ngo, ibihugu bicukura peteroli (bigize umuryango witwa OPEP), byatangaje ko byagabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi ko bizongera igiciro cya peteroli izaba isigaye igurishwa, kugira ngo bidahomba.

I Rusororo mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu hari ibigega bihunika ibikomoka kuri Peteroli
I Rusororo mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu hari ibigega bihunika ibikomoka kuri Peteroli

Ibi bihugu byahisemo kugabanya peteroli ingana n’utugunguru miliyoni 20 ku munsi(ihwanye na 20% y’iyo bicukura), kugira ngo iyahunitswe ibanze icuruzwe yose, n’ubwo kubona abaguzi bigoranye kuko imodoka n’indege hafi ya zose ziparitse.

Umuryango OPEP uvuga ko uzongera gutanga ingano ya peteroli nk’iyo watangaga nyuma y’amezi umunani uhereye mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka wa 2020, ukaba ari nabwo ushobora kuzasubizaho igiciro gisanzwe.

Ibi ariko byashoboka mu gihe akato abatuye isi barimo, kaba kavuyeho kandi abantu batakirimo kwandura, ku buryo imirimo yahita ikomeza nk’uko byahoze.

Mu Rwanda by’umwihariko, ibikomoka kuri peteroli birimo gukoreshwa muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo, ngo birangana na 10% by’iyari isanzwe ikoreshwa, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’ibikorwa bya Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli(SP), Claudien Habimana.

Habimana yagize ati “Peteroli dufite yose mu bigega ishobora kumara amezi atatu nta yindi turakenera, mu gihe ‘guma mu rugo’ yaba irangiye twabanza gucuruza iyo dufite yose, muri icyo gihe cyose iyo twatumije hanze na yo iba irimo kugera mu gihugu”.

Kugeza ubu ibigega bya peteroli mu Rwanda bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni zirenga 52, ariko Leta ikaba isanganywe icyifuzo cyo kubaka ibifite ubushobozi bwo kwakira litiro zirenga miliyoni 150.

Umuyobozi wa SP yakomeje asobanurira Kigali Today ko nyuma y’amezi atatu ubwo peteroli icuruzwa yazaba irangiye, inshya yatumizwa hanze ari yo ishobora kuza yahinduriwe igiciro.

Leta izaba ifite umwanya wo gufata ibyemezo ku biciro bishya

Kuba ibikomoka kuri peteroli bikenerwa cyane mu mibereho y’abantu, guhenda kwabyo biteza n’ibindi bicuruzwa kuzamura ibiciro, ubuzima bukarushaho kugorana.

Impuguke mu by’ubukungu Teddy Kaberuka avuga ko kuba ibigega bifasha Leta guhunika peteroli mu gihe kirenga amezi atatu, ibi ngo bitanga umwanya wo gutegereza kuzagura indi mu gihe yahendutse ku isoko mpuzamahanga, ndetse no kujya inama ku biciro bishya.

Kaberuka yagize ati “Kuba igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyagabanutse, ntibivuze ko natwe hano kuri za pompe bihita bigabanuka, kuko iyo baguze uyu munsi imara nk’amezi ane mu nzira.”

“Indi mpamvu ni uko igiciro cyo kuri pompe (hano mu gihugu) kiba ari igiciro cyo ku isoko mpuzamahanga wongeyeho imisoro n’amafaranga y’urugendo, ariko kubera ko Leta izi ko peteroli ikenewe cyane, hari ubwo igiciro kuri pompe kizamuka ariko Leta ikagabanya imisoro kuri litiro kugira ngo igiciro kitazamuka cyane”.

“Hari n’ubwo ibiciro bigabanuka cyane(ku isoko mpuzamahanga cyangwa kuri pompe), Leta ikabyongera kuko abaturage baba baramenyereye ibisanzwe, kugira ngo igihe igiciro kizazamuka bikaba ngombwa ko igabanya, bizayirinde guhomba.”

“Buriya nguhaye nk’urugero, niba litiro ya essence ari amafaranga 1,000, haba harimo amafaranga nka 600 atajyanye n’uko igiciro ku isoko mpuzamahanga cyazamutse cyangwa cyagabanutse”.

Impuguke n’abanyapolitiki baravuga ko muri iyi minsi isi iri mu gihirahiro yatewe n’icyorezo COVID-19, aho nta muntu wateganya uko ejo hazaba hameze, bikaba byababujije kongera kwiha icyerekezo cy’igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka