Gatsibo: SACCO zirahamagarirwa kugira inyubako zazo

Abayobozi b’imirenge SACCO igize akarere ka Gatsibo barahamagarirwa kubaka inzu zo gukoreramo kugira ngo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 bazabe bavuye mu nzu z’inkodeshanyo n’intizanyo.

Sengabire Celestin ushinzwe amakoperative mu karere ka Gatsibo yatangarije Kigali Today ko buri SACCO igomba kwigirira inyubako yayo kandi bakazazubaka mu gishushanyo bahawe na Banki nkuru y’igihugu n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Imirenge SACCO zisabwe kwiyubakira inyubako nyuma igihe kitari kinini zimaze zikora ku buryo bamwe bavuga ko bafite impungenge zo kwiyubakira byazatera igihombo igihe bafashe ku mafaranga zibikije.

Sengabire avuga ko amafaranga azakoreshwa atari ayo abaturage babitsa muri SACCO ahubwo basabwa gutanga umusanzu wo kwiyubakira inyubako ubundi bakazafashwa n’umuganda kugira ngo ibikorwa byihute, gusa mu gihe hagize ibibura hari amafaranga za SACCO zishobora gukoresha y’inyungu zinjiza nubwo atari menshi.

Mbonimba Epimaque, umuyobozi w’umurenge SACCO Tuganeheza ya Rwimbogo avuga ko icyemezo cyo kwiyubakira inyubako bakishimiye kuko abaturage bamaze kwemera gutanga umusanzu kandi bakazubaka inzu itari munsi ya miliyoni 17 igomba kuzaba yuzuye bitarengeje 2012.

SACCO Tuganeheza ifite abanyamuryango barenga 2300 basanzwe bakora ibikorwa
by’ubuhiniz n’ubworozi bishimira kugira inyubako yabo yegereye isoko kuko ariho abaturage bakura amafaranga bagashobora kuzajya bayabitsa bitabagoye.

Imirenge SACCO mu karere ka Gatsibo yitabirwe cyane kubera hadasanzwe amabanki n’ibigo by’imari iciriritse. Abaturage bazibonamo kubafasha kwizigamira no kubona inguzanyo bitewe n’uburyo zikoreshwa mu kubagezaho ibikorwa by’amajyambere.

Kwiyubakira inyubako kwa Sacco bizatuma ziyongerera agaciro, mu karere ka Gatsibo inyinshi zamaze kubona ibibanza no kubaka fondasiyo gusa abaturage bavuga ko hagomba kuba ubushishozi mu gucunga amafaranga yabo. Hari SACCO zagiye zikoresha
amafaranga y’umurengera mu kugura ibibanza bikaba byatera igihombo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka