Gatsibo: Abanyamuryango ba za SACCO bagaragaza integer nke mu kwishyura inguzanyo

Mu rwego rwo gushimangira iterambere ry’abatuye Akarere ka Gatsibo by’umwihariko n’iry’Abanyarwanda bose muri rusange, abaturage barasabwa kwishyura neza inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari harimo Umurenge Sacco kugira ngo zishyikirizwe abandi bakeneye inguzanyo hagamijwe kwiteza imbere.

Kugeza ubu, abaturage batuye Akarere ka Gatsibo bamaze gufata inguzanyo mu Murenge Sacco isaga miliyoni 525 n’ibihumbi 238, ariko bimaze kugaragara ko amafaranga asaga miliyoni 22 n’ibihumbi 355 atangiye guhura n’ibibazo mu kwishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habarurema Isaie, aganira yavuze ko iyo inguzanyo yishyuwe neza bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’abandi baba bayikeneye.

SACCO zitandukanye mu Karere ka Gatsibo zimaze guhura n'ikibazo cyaba bihemu.
SACCO zitandukanye mu Karere ka Gatsibo zimaze guhura n’ikibazo cyaba bihemu.

Habarurema yagize ati: “ Mu gihe Akarere ka Gatsibo gaharanira gufata iya mbere mu iterambere, abaturage bahawe inguzanyo mu Mirenge SACCO bagomba kumva ko bakwishyura neza bityo amafaranga agahabwa n’abandi kugira ngo dukomeze kwiteza imbere, hari gahunda nyinshi turimo kugira ngo twishyuze ariya amafaranga kandi icyo gikorwa kizagenda neza”.

Akarere ka Gatsibo gakungahaye ku buhinzi bw’ibigoli, soya n’umuceri ndetse hakaba hamaze no kwegerezwa uruganda rutunganya soya, mu minsi iri imbere bakaba bateganya kuzaba babonye n’uruganda rutunganya umuceri.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka