Duterimbere IMF Ltd yafunguye ishami mu karere ka Rusizi

Ikigo cy’imari iciriritse, Duterimbere IMF Ltd, cyafunguye ishami rya cyo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke tariki 21/07/2012.

Mubyo icyo kigo gishyize imbere harimo kunganira abagore bo muri utwo turere kwiteza imbere mu mishinga inyuranye; nkuko byavuzwe na Uwimana Bora Odette, Perezidante w’inama y’ubutegetsi ya Duterimbere IMF Ltd mu Rwanda.

Iki kigo gifite ishingano zo gutanga service z’imari ku bakiriya bayo kugira ngo biteze imbere kandi barusheho kugira imibereho myiza byumwihariko bafasha umugore w’umunyarwandakazi w’amikoro macye kwiteza imbere.

Umuryango Duterimbere Asbl washinzwe n’abagore 29 mu mwaka wi 1987 mu mujyi wa Kigali aho warugamije guteza imbere umugore w’umunyarwandakazi. Ishingano zawo ni uguharanira iterambere ry’umugore ubinyujije mu kumugira rwiyemeza mirimo, ukoresheje amahugurwa. Mu mwaka wa 2004 uyu muryango waribarutse ikigo cy’imari iciriritse.

Abanyamuryango ba Duterimbere IMF Ltd bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Abanyamuryango ba Duterimbere IMF Ltd bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Bamwe mu baturage bamaze kuyigana barishimira ibyo yari imaze kubagezaho. Mukagakwaya Salama, umwe mu banyamuryangobayo atangaza ko yageze ku gikorwa cyo kwiyubakira inzu agura n’itungo ry’inka abikesha Duterimbere.

Umuyobozi wa karere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Katete Catheline yabijeje yasabye abagore kumva ko bashoboye bagatinyuka gufata inguzanyo barushaho kugana ibigo by’imari no kumenya gukorana nabyo.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’uwaje ahagarariye banki nkuru y’igihugu mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Nzeyimana Patrice, yijeje icyo kigo ubufatanye bukomeye aho yanasabye abagore by’umwihariko kukigana dore ko kigamije iterambere ryabo.

Duterimbere IMF Ltd imaze gufungura amashami mu gihugu hose, mu byumweru bibiri imaze ifunguye ishami mu karere ka Rusizi na Nyamasheke imaze kubona abakiriya basanga 350; intego bihaye nuko uyu mwaka washira bamaze kugira abakiriya basaga 2000.

Kuva mu myaka ya 1990, Duterimbere yakoreraga mu cyahoze ari Cyangugu ariko iza guhagarika ibikorwa byo kuzigama no gutanga inguzanyo muri utu turere mu 2006.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka