Duterimbere -IMF Ltd yadukanye uburyo bwo gutanga inguzanyo nta nyungu isabye

Ikigo cy’imali iciriritse cya DUTERIMBERE IMF Ltd cyadukanye uburyo bushya bwo gufasha abanyamuryango bacyo kubona inguzanyo nta nyungu basabwe ahubwo bakungukirwa amafaranga angana na 6% mu gihe cy’umwaka.

Umuhango wo gufungura ubu buryo bushya bwa Konti “Intego” muri iki kigo cy’imali cya Duterimbere IMF Ltd wabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu tariki 10/09/2014 mu rwego rwo kuyimenyekanisha ku rwego rw’igihugu.

Ubuyobozi bwa Duterimbere IMF Ltd bwasobanuye ko kuyifuguza ari ubuntu ku muntu wese wifuza kuzigamira intego runaka yifuza kugeraho mu buzima bwe bwa buri munsi kandi nta mafaranga fatazo asabwa umuntu kugira ngo ayifunguze byongeye ngo nta mafaranga acibwa buri kwezi; nk’uko Ngamije Delphin umuyobozi mukuru wa Duterimbere IMF Ltd yabivuze.

Asobanura iby’iyi konti yagize ati: “Umukiriya azigama buhoro buhoro bijyanye n’ubushobozi afite ndetse n’intego yifuza kugeraho” Uyu muyobozi avuga ko iyo umukiriya aramutse afunguye iyi konti yungukirwa amafaranga 6% mu gihe cy’umwaka bitewe nayo yizigamiye".

Ufite Konti "Intego" ashobora guhabwa inguzanyo idasaba inyungu.
Ufite Konti "Intego" ashobora guhabwa inguzanyo idasaba inyungu.

Ngo usibye kandi kuba iyi konti yungukira umuntu hari n’andi mahirwe uyifunguje ahabwa yo kuba yabona inguzanyo ingana na 50% y’amafaranga yiyemeje mu masezerano yagiranye n’iki kigo cy’imali iciriritse cya Duterimbere IMF Ltd.

Iyi nguzanyo ngo byoroheye buri wese kuba yayihabwa nyuma y’amezi atandatu nk’uko Ngamije Delphin umuyobozi mukuru wa Duterimbere IMF Ltd mu Rwanda yakomeje abisobanurira abifuza bose kuyiyoboka.

Nyuma yo gusobanura iby’iyi konti nshya bamwe mu baturage basanzwe bakorana n’ibigo by’imali bishimiye imikorere y’iyi konti bavuga ko iborohereza muri byinshi. Mu byo abantu bishimiye ngo ni ukuba ifungurwa ku buntu kandi ikungukira nyirayo kandi inguzanyo ahawe nayo ntayitangire inyungu.

Ibi bitandukanye n’ubundi buryo bwari busanzwe mu bigo by’imali aho abaturage bahabwaga inguzanyo ariko nyuma bagasabwa kugira inyungu batanga nk’uko byavuzwe na bamwe bishimiye iyi konti bakayishimagiza.

John Ames, umukozi w’umushinga w’abanyamerika uzwi ku izina rya USAID/ EJO HEZA akaba ari nawo ushyigikiye iby’iyi konti hifuzwa ko yakwamamara mu gihugu cyose maze igafasha abaturage b’amikoro make yashimye iby’imikorere yayo avuga ko izahangana n’ikibazo cyo kubura ubushobozi ku bantu bamwe na bamwe.

Abayobozi banyuranye bitabiriye umuhango wifungurwa rya konti “Intego”.
Abayobozi banyuranye bitabiriye umuhango wifungurwa rya konti “Intego”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza, Bwana Nkurunziza Francis, yavuze ko konti “Intego” izanye impinduka ku iterambere ry’abaturage bazifuza gukora bagatera imbere.

Yagize ati: “Icyari imbogamizi ku baturage bacu bamwe na bamwe ni ukubona ingwate ku nguzanyo baba batswe ariko kuri iyi konyi byo siko bimeze ahubwo umuntu azajya yizigama buri mafaranga yose abonye maze yungukirwe kandi anahabwe inguzanyo nta nyungu asabwe”.

Mu gihe iyi konti yari imaze gufungurwa ku mugaragaro yasabye abaturage bo muri aka karere ka Nyanza kuyibyaza umusaruro bagatangira kwizigamira hagamijwe ko bagera ku ntego y’ibyo biyemje ariko bikaba byari byarababereye insobe kubigeraho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twasabaga ko bafungura agence I Kigali ry Duterimbere - IMF LTD dufungure Compte . murakoze kuzaduha igisubizo . Eng. Sinzinkayo Astere

Sinzinkayo Astere yanditse ku itariki ya: 23-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka