Dore uko wazigama 2,000Frws buri kwezi ukazasaza uhembwa 99,000Frws

Umusaza w’imyaka 77 y’ubukure utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, kuri ubu aricuza kuko ab’urungano rwe bakiriho ngo bamerewe neza, mu gihe we yifuza uwamuha n’ikirahure kimwe cy’amata akamubura.

RSSB iravuga ko izabukuru zagombye gutera impungenge buri Munyarwanda agatangira kwirinda kuzasaza asabiriza
RSSB iravuga ko izabukuru zagombye gutera impungenge buri Munyarwanda agatangira kwirinda kuzasaza asabiriza

Ahagana saa sita z’amanywa kuwa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019, uwo musaza yari agiye gusura umuntu ku Muhima akeka ko hari icyo yamufashisha agasunika iminsi cyangwa amasaha yo kubaho kwe.

Ntajya abura kuvuga mu rurimi rw’igifaransa mu biganiro agirana n’abantu, ndetse avuga ko mu gihe cy’ubusore n’ubukwerere bwe ngo yari yarihaye, ku buryo muri iki gihe atari kuba ahangayikishijwe n’imibereho.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari amubajije ati “ndumva warize amashuri menshi”!, uwo musaza yagize ati” Abize bari iyo bari, jyewe naherekeje abiga kuko bo bafite pansiyo.

Umusaza utariteganirije akiri muto avuga ko agomba gutungwa n'abandi bantu
Umusaza utariteganirije akiri muto avuga ko agomba gutungwa n’abandi bantu

Uwo twiganye ubu arahabwa pansiyo, afite amafaranga agera muri za miliyari, sinzi ko tuzabonana, yitwa Habiyambere Alexis, yabaye Musenyeri ku Nyundo, mperutse no kumva amakuru ko avuye i Vatikani.

Mbonye imbaraga nazajya kumureba, ‘peut-ệtre’ (wenda) hari icyo yamarira kuko uzaba uwawe abura iminsi ariko atabura umunsi, turamutse tubonanye ntiyandekura ‘zéro’, nigeze kumva ko yanambaririje niba nkibaho”.

Umubyeyi witwa Mukandebe w’imyaka 67 utuye i Nyamabuye mu karere ka Muhanga, twaganiriye ateze imodoka muri gare ya Nyabugogo, avuga ko na we yabonye abasheshe akanguhe batizigamiye mu buto bwabo, kuri ubu ngo barimo gusabiriza.

Iki kibazo cyatangiye gutera impungenge zimwe mu nzego za Leta zirimo Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, kibishingiye ku makuru y’uko Abanyarwanda 8% ari bo bonyine kugeza ubu bazigama amafaranga azababeshaho bashaje (pansiyo).

Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) na cyo kigaragaza ko umubare w’abashehe akanguhe wavuye ku bihumbi 510 mu mwaka w’2012 ukazaba ugeze kuri 1,096,000 mu myaka 10 iri imbere.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yashingiye kuri izo mpungenge ishyiraho ikigega cyitwa “Ejo heza”, kizajya gicungwa na RSSB, aho buri Munyarwanda guhera ku ruhinja rwaraye ruvutse kugera ku musaza, bagirwa inama yo kuzigama amafaranga azabatunga bashaje.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya “Ejo heza” Asiimwe Herbert agira ati “Abanyarwanda barenga 92% bafite ibyago byo kuzasazira mu bukene batagira ikibafasha.

Uranga kuzigamira izabukuru, uhitemo kuzasaza usaba umuturanyi, usaba umukwe, ugora Leta, ibi ntabwo twabireka, ntitugomba kurebera”!

Amafaranga buri muntu agomba kuzigama cyangwa kuzigamirwa

Umuntu uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe asabwa kuzigama amafaranga atari munsi y’ibihumbi cumi na bitanu ku mwaka (15,000Frw/mwaka) cyangwa 1,250frw buri kwezi.

Uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe asabwa kuzigama amafaranga atari munsi ya 18,000Frw ku mwaka, cyangwa 1,500frw ku kwezi, naho uri mu cyiciro cya kane agasabwa kwizigamira ibihumbi mirongo irindwi na bibiri ku mwaka (72,000frw) cyangwa ibihumbi bitandatu ku kwezi.

Pansiyo hamwe n’izindi nyungu uwazigamye muri Ejo heza agomba guhabwa

Umuntu wese uzigama amafaranga ye mu kigega cya “Ejo heza”, biteganyijwe ko azatangira gufata umushahara wa buri kwezi (pansiyo), hiyongereyeho inyungu ya 10%, ubwo azaba ageze ku myaka 55 y’ubukure.

Umuntu wese uzazigama muri Ejo heza bikamunanira atarageza ku myaka 55 y’ubukure, najya gusaba amafaranga yari agejejeho abitsa, ikigo RSSB kizayamusubiza yose hiyongereyeho inyungu ya 10% byayo.

Mu gihe yaramuka apfuye, umuryango we ni wo uzafata ubwo bwizigame.

Umuntu wese wakwihutira kuzigama muri Ejo heza kuri ubu, iyo yitabye Imana umuryango we uhabwa amafaranga y’ubwishingizi angana na miliyoni imwe, kandi akishyurirwa ikiguzi cyo gushyingurwa kingana n’amafaranga 250,000frw.

Umuntu wese watanze ubwizigame bwinshi akageza ku mafaranga miliyoni enye, kabone n’ubwo yaba atarageza ku myaka 55 y’ubukure, ahita atangira guhabwa pansiyo buri kwezi.

Iyo apfuye umuryango we ni wo ukomeza guhabwa iyo pansiyo, bakazamara imyaka 20 bajya gufata ayo mafaranga buri kwezi.

Mubazi (calculator) y’iyi gahunda ya “Ejo heza” igaragaza ko (nk’urugero), niba ufite imyaka 28 y’ubukure, ugatangira kuzigama amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frws) buri kwezi, uzageza ku myaka 55 y’ubukure ufite ubwizigame bw’amafaranga 4,124,639, hanyuma ukazajya uhabwa pansiyo y’amafaranga 28,369 buri kwezi.

Bigaragara ko uko umuntu azigama akiri muto ari bwo azabona pansiyo nyinshi kurushaho, kuko umwana w’imyaka 16 wazigamye amafaranga 2,000 buri kwezi muri Ejo heza, azageza ku myaka 55 y’ubukure ahembwa amafaranga 99,000 buri kwezi.

Umwirondoro w'umwe mu basore batangiye guteganiriza iza bukuru
Umwirondoro w’umwe mu basore batangiye guteganiriza iza bukuru

Aya mafaranga 2,000Frws uramutse uyabitse mu buryo busanzwe ukamara imyaka 39 uwo muntu w’imyaka 16 azamara azigama muri Ejo heza, hanyuma ugahitamo kujya wihembamo nk’ayo wabikaga, uzisanga ubona pansiyo ya buri kwezi ingana n’amafaranga 3,900 gusa.

Muri make uwizigamiye amafaranga 2,000Frws muri Ejo heza afite imyaka 16, azahembwa amafaranga 99,000Frws buri kwezi ageze ku myaka 55, mu gihe uwabitse amafaranga 2,000Frws mu buryo busanzwe we, azajya yihemba amafaranga 3,900Frws buri kwezi ageze ku myaka 55 y’ubukure.

Indi nyungu RSSB yizeza umuntu wese uzagira ubwizigame bw’amafaranga miliyoni enye atarageza imyaka 55 y’ubukure, ni uko azasaba 40% by’ayo mafaranga akayagira igishoro cyo kwishingira ubucuruzi cyangwa kwigisha abana.

Ikigo RSSB cyizeza ko amafaranga y’ubwizigame bwa ‘Ejo heza’ ndetse n’indi misanzu y’abanyamuryango ngo icunzwe neza kandi izacuruzwa aho idashobora guhomba, harimo kugura imigabane n’impapuro mpeshwamwenda ndetse no kuyaguriza amabanki.

Uko watanga ubwizigame bwawe cyangwa wabutangira umwana

Icya ngombwa ni ukugira telefone ugakanda *506#, ugakurikiza amabwiriza, ukiyandikisha cyangwa ukandikisha umwana (utarageza imyaka 16), ugahita utanga umusanzu ukoresheje Mobile Money/Airtel money.

Ushobora no kujya kuri banki ikwegereye ujyanye indangamuntu bakakwandika cyangwa bakandika umwana uzajya utangira imisanzu, mu gihe we yaba atarageza igihe cyo gufata indangamuntu.

Hashyizweho n’uburyo bwo kwiyandikisha no gutanga ubwizigame bworohereza abantu bari mu mahanga, aho usura urubuga www.ejoheza.gov.rw ukiyandikisha ukanatanga ubwizigame ukoresheje master card/visa card.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Ese nibihe byangombwa bisabwa kubantu babuze umuntu wabo yarizigamiraga muri ejo heza iyo bashaka impozamarira? Murakoze

Tharcisse Busoro yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Abantu benshi ntibaramenya uko wabona imisanzu agejeje muri Ejoheza nanjye ndimo nigute wabibona?

Karimunda Francois yanditse ku itariki ya: 24-04-2023  →  Musubize

Muraho munsobanurire ese umuntu afite imyaka 18 akazigama 2.000frw yazageza kumyaka 55 afitemo angahe? akazahembwa angahe kukwezi? murakoze.

Fred yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Muraho ese wizigamye 2.000frw ufite imyaka 18 wageza kumyaka 55 ufitemo angahe ukazahembwa angahe?

Fred yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Ikibazo, kuzigamira abana bato ntibikunda. Mudufashe mubikore muri ejo heza

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ikibazo, kuzigamira abana bato ntibikunda. Mudufashe mubikore

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Muraho neza? umuntu ufite imyaka 55 ya kwizigama?
Murakoze

MUNYAKAYANZA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Muraho neza? imyaka ntarengwa yo kwizigama ningahe?

Murakoze

MUNYAKAYANZA CELESTIN yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

ese hari imyaka ntarenga fatizo kugirango umuntu ajyemo ? ese igihe kwizigamira bikunaniye , bisaba kuba umaze igihe kingana iki wizigama kugirango babone kugusubiza ayo wari wizigaye

Alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

nibazaga niba hari ahantu umuntu yasanga umukozi wa ejo heza kugirango abashe kumusobanuza birambuye , urugero
umuntu wigeze kwizigama muri caisse social nyuma ntakomeze iyo misanzu ye yabasha kuyiheraho mugakomezanya, nigute wabasha kwinjira muri Ejo heza usinyanye nabo contract?

alias yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

ubundi inkuru nkizi nizo dukeneye rwose nkabaturage! nukuri wamunyamakuruwe utabaye ubuzima bwabenci urakoze kdi ukomereze aho udutangariza inkuru zaduhindurira ubuzima

nibyo yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Nigute wamenya balance y’ubwizigame ugejejemo?

Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka