CESTRAR isanga hakiri akajagari mu kugena imishahara mu bigo byigenga

Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruravuga ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere umurimo mu Rwanda, hakigaragara akajagari mu kugena imishahara y’abakozi mu bigo byigenga.

Eric Manzi, Umunyamabanga mukuru w'Urugaga rw'Amasendika y'Abakozi mu Rwanda
Eric Manzi, Umunyamabanga mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda

Mu itangazo uru rugaga rwashyize ahagaragara kuri uyu wa 01 Gicurasi 2019, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo, rwavuze ko rwishimira uburyo kwizihiza uyu munsi byahawe agaciro gakwiye kuva ubwo hemezwaga ko uzajya wizihizwa ku rwego ry’igihugu.

CESTRAR ivuga ko imirimo ihari igomba kunozwa no gutanga umusaruro, umurimo ugakorwa neza kandi uwukora akabona igihembo gikwiye, umukozi agakora inshingano ze, ariko n’umukoresha akamenya ize, hubahirizwa amasezerano n’amategeko abagenga.

Ku bijyanye n’imirimo mishya, uru rugaga ruvuga ko hagenda hashyirwaho ingamba zo kwihangira imirimo ndetse no kongera ishoramari mu Rwanda, ariko ko hakwiye gushyirwaho uburyo bunoze bwo kumenyekanisha imibare nyayo y’imirimo mishya yabonetse ku isoko ry’umurimo buri mwaka.

Rusaba kandi ko korohereza ishoramari mu Rwanda bigomba kugirana isano no kongera imirimo hakitabwa ku bijyanye n’imiterere yayo, umukozi agahabwa ubumenyi buhagije n’ibikoresho bikenewe.

CESTRAR ivuga ko mu itangwa ry’akazi hamwe na hamwe hakiri ibidashimishije, nko kuba hakirimo akarengane, ikimenyane, ruswa n’ibindi… igasaba ko hafatwa ingamba zo kubikurikirana no kubikosora.

Uru rugaga ruvuga ko hakiri ikibazo cy’imishahara cyane cyane mu bigo by’abikorera n’ibindi bigo bitari ibya Leta, aho imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari bigatuma kenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barengana.

Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR, Eric Manzi, avuga ko mu bigo byigenga abantu bahabwa akazi bafite amashuri angana, bagahabwa akazi gateye kimwe ariko bagahembwa imishahara itandukanye.

Avuga ko hakwiye kubaho umurongo ngenderwaho, abantu bafite ubumenyi bumwe, bikaba bizwi umushahara fatizo bahembwa mu bigo byigenga.

Ati “Hari ibihugu bimwe byabigezeho, aho usanga abantu bafite level (amashuri) imwe, ugasanga bahembwa amafaranga runaka batagomba kujya munsi. Igihe ushaka kumvikana n’umukozi, ukirinda kujya hejuru cyane”.

Manzi kandi avuga ko ibi byakumira bamwe mu bakoresha bagenera imishahara abakozi bitewe n’uko baziranye, ari abanyamuryango, cyangwa ku zindi mpamvu bakabagenera imishahara minini kuruta abandi bakora akazi kamwe.

Urugaga kandi ruvuga ko Politiki cyangwa umurongo ngenderwaho (Guidelines) mu gutanga imishahara iramutse igiyeho byatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bugendanye n’ibiciro biri ku isoko ndetse hakirindwa ubusumbane bukabije.

Gushyiraho umushahara fatizo kandi, uru rugaga ruvuga ko ari kimwe mu bibazo bisa n’ibyananiranye.

Ruvuga ko kutagira umushahara fatizo bikomeza gutuma abakozi barushaho guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biri ku isoko cyane cyane abatoya, ibyo bikaba bihabanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi kuko kugira umurimo unoze bigomba kujyana no gutanga umusaruro kandi umukozi na we agahembwa ku buryo bukwiye.

Ubwiteganyirize n’Uburenganzira bw’ukora umurimo wese, bukwiye kugera kuri bose harimo n’abakora imirimo itanditse, imisanzu igatangwa ku gihe, abakoresha batayitanga bagakurikiranwa.

Urugaga rw’amasendika y’abakozi kandi rurahamagarira abakozi bose kwibumbira mu masendika, kuko aribwo babasha gukorerwa ubuvugizi bukenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzatubarize impamvu imishahara ya bashinwa usanga iri kurwego rwo hasi
urugero: ni gute umufundi ahembwa 2000-2500 nyamara ahandi ari 5000cg 6000 HARI Nicyibazo cyimerecyeza nabwo ni hatari mu ma campany menshi hano mu gihugu cyane ku bakozi ba nyakabyizi

nshimiye yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka