Bushekeri: Abatinyutse inguzanyo barasingiza SACCO

Abaturage bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke babashije kwaka inguzanyo muri Koperative Umurenge SACCO ya Bushekeri kandi bakayikoresha neza, barishimira iterambere bagezeho ibaha igisubizo mu guteza imbere imibereho yabo ishingiye ku bukungu.

Ibi byagaragajwe n’abanyamuryango b’iyi koperative, ubwo batahaga ku mugaragaro inyubako biyujurije ubwabo ifite agaciro gasaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013.

Uwitwa Faine Nyirandayisabye yatanze ubuhamya avuga ko yisunze iyi SACCO yaka inguzanyo akora ubucuruzi kandi uko yagendaga yishyura neza, ni na ko yongeraga kwaka inguzanyo isumbye iyo yari yatse mbere.

Abakoze ibikorwa by'indashyikirwa kugira ngo iyi SACCO yubakwe bagenewe ishimwe.
Abakoze ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo iyi SACCO yubakwe bagenewe ishimwe.

Kugeza ubu, uyu mugore avuga ko abayeho neza kandi urugo rwe “rwiyubashye” abikesha ko yakoranye neza na Bushekeri SACCO.

David Sibomana, Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Koperative Umurenge SACCO ya Bushekeri, yashimiye abanyamuryango ba Bushekeri SACCO imbaraga nyinshi bakoresheje kugira ngo bibonere inyubako iteye ishema yo gukoreramo.

Uyu muyobozi yagaragaje ko iyi SACCO ya Bushekeri yabashije kwiyubaka bifatika ku buryo itazongera gukenera inkunga zo guhemba abakozi bayo kuko ibyishoboreye ubwayo.

Abayobozi n'abanyamuryango ba Bushekeri SACCO.
Abayobozi n’abanyamuryango ba Bushekeri SACCO.

Jean Baptiste Habyarimana, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, yashimiye abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Bushekeri kuko biyujurije inyubako nk’iyo. Yabasabye ko babikuramo isomo ryo kugira intego igana ku cyiza n’ubushake kuko byanze bikunze bigerwaho.

Yongeye kubibutsa ko batagomba gupfusha ubusa amahirwe aboneka muri uyu murenge kandi abasaba kongera abanyamuryango kugira ngo iterambere ry’umuturage ryihute.

Kuva ivutse mu kwezi kwa 08/2009, Koperative Umurenge SACCO ya Bushekeri izwi nka “Bushekeri SACCO” imaze gutanga inguzanyo zikabakaba miliyoni 117 ku banyamuryango bayo zagiye zibafasha mu mishinga itandukanye yo kwiteza imbere.

Muri aya mafaranga asaga miliyoni 80 yagurijwe abagabo n’andi asaga miliyoni 24 yagurijwe abagore. Hakiyongeraho arenga miliyoni 12 yagurijwe ibimina mu rwego rwo guteza imbere abaturage bishyira hamwe, cyane cyane mu kubafasha kugira ubuzima bwiza, nk’aho babahaga amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Iyi SACCO ya Bushekeri ubwo yatangiraga yari ifite umukozi umwe gusa kandi ikorera mu cyuma cy’igitizanyo. Kuri ubu imazwe kugira abakozi barindwi bahoraho, abazamu babiri n’undi umwe ushinzwe isuku.

Emmanuel NTIVUGURUZWA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka