Burera: Abaturage barasabwa kwirinda gusesagura mu gihe cy’iminsi mikuru

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda gusesagura mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ahubwo bakibuka kuzigamira n’igihe kiri imbere.

Sembagare akomeza abwira ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye kuzigama amafaranga yo kurihira abo bana kuko hasigaye igihe gito ngo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basubire ku masomo.

Uyu muyobozi yibutsa ibyo ababyeyi mu gihe biteganyijwe ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazatangira umwaka w’amashuri 2014 ku itariki 05 Mutarama.

Sembagare abwira abo babyeyi ko ahubwo byaba byiza abafite abana biga mu mashuri yisumbuye bagiye kubarihira amafaranga y’ishuri hakiri kare iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani itaragera. Ngo ibyo byabafasha kwizihiza iyo minsi mikuru neza badasesaguye.

Agira ati “Buriya rero umuntu uzi kureba kure, niba udufite (udufaranga) warakuye ibirayi ukagurisha, jya kuriha ku ishuri…kugira ngo abana batazagira ipfunwe bagiye ku ishuri.”

Umuyobozi w'akarere ka Burera asaba abanyaburera kwizigamira bakirinda gusesagura mu gihe cy'iminsi mikuru.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abanyaburera kwizigamira bakirinda gusesagura mu gihe cy’iminsi mikuru.

Akomeza abwira abo babyeyi kuzigama amafaranga kugira ngo bazabone ayo kugura n’ibikoresho by’abana babo kugira ngo bazajye ku ishuri bameze neza maze nabo bazige neza.

Sembagare akomeza avuga ko hari bamwe mu babyeyi babona iminsi mikuru igeze maze bagasesagura amafaranga yose bafite, bayarira cyangwa bayanywera, maze yashira, abana babo bajya ku ishuri bakabura ayo kubarihira ndetse no kubagurira ibikoresho maze bakajya kwaka imfashanyo ku bagiraneza.

Akomeza abwira kandi abaturage bo mu karere ka Burera kugira umuco wo kuzigama kuko ari ukureba kure kandi akaba atari uguhaga. Yongeraho ababwira ko “nimutazigama ntabwo muzigera muhangana n’ibibazo bizagenda bibatungura.”

Agira ati “Kuzigama ntabwo ari uguhaga ahubwo ni ukureba kure. Niba ari uturayi wakuye, aho kugira ngo ayo mafaranga bayagutsindeho yajyane muri SACCO, wenda uvuvureho duke n’umufasha wawe muzishimana, ariko ayandi abe hariya.”

Sembagare yibutsa ibi Abanyaburera kuko bahinga kandi bakeza cyane bityo bakabona n’amafaranga menshi. Ababwira ko ayo mahirwe bafite batagomba kuyapfusha ubuso ko ahubwo bakwiye kureba kure bakiteza imbere bizigamira.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka