Bugesera: Umuyobozi n’umucungamutungo ba Sacco Mareba batawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cyo kubitsa no kuguriza “Sacco Mareba” Munyantore Gratien n’umucungamutungo wacyo Mbarubukeye Joseph, barafunze nyuma yo kugaragara ko hari amafaranga yagiye asohoka batagaragariza ibimenyetso.

Iki kigo cyo kibitsa no kuguriza cy’umurenge wa Mareba mu karere ka Bugesera, ni cyo kigo mu by’imari gifite abanyamuryango bake mu karere ka Bugesera, nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, itangaza ko yabataye muri yombi nyuma ya raporo y’igenzura yakozwe n’abacungamari b’akarere ka Bugesera bafatanyije na polisi, basanga hari ibitagenda neza birimo amafaranga yagiye asohoka nta kimenyetso.

Polisi ivuga ko iryo perereza rirangiye, umucungamutungo Mbarubukeye yahise atanga ibaruwa isezera akazi ashaka kukavaho kandi hari ibitarasobanuka ku kazi Polisi niko guhita imuta muri yombi.

Kuri ubu hakaba haje itsinda ry’abagenzuzi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), baje gukora igenzura ku mafaranga yose adafitiwe ibimenyetso.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabasuhu zaga

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Ndashimira Police Uburyo Igira Uruhare Rukomeye Mukubungabunga Umutekano W’abantu N’ibyabo.Abo Bayobozi Nibakurikiranwe Kuko Ibyo Bakoze N’uguhungabanya Umutungo W’igihugu Kdi Abahawe Gucunga Ibya Rubanda Bamenye Ko Batagomba Kujya Babikoresha Munyungu Zabo Bwite.Bage Bamenya Ko Ibya Rubanda Birinzwe.Murakoze.

TUYISENGE Jephte yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka