Bugesera: Ubuyobozi burasabwa kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kugana ibigo by’imari

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kugana ibigo by’imari, kuko umubare w’ababyitabira ukuri muto muri uwo murenge.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro Jyambere Mareba Sacco, tariki 9/5/2013, Minisitiri Kanimba yasabye ko hakongerwa ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage kugana icyo kigo kandi bakazamura n’ubwizigame kuko bukiri hasi.

Inzu ikorerwamo n’ikigo cy’imari iciriritse Jyambere Mareba Sacco yatashywe ku mugaragaro yatangiye kubakwa muri 2009, ku bushobozi bukeya abaturage bagiye begeranya n’ubwunganizi bw’akarere ka Bugesera, ariko n’ubwo yatinze irashyize iruzuye itwaye miliyoni zisaga 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Kanimba yerekwa agatabo k'abanyamuryango ba Jyambere SACCO.
Minisitiri Kanimba yerekwa agatabo k’abanyamuryango ba Jyambere SACCO.

Gusa abakorana na Jyambere Mareba Sacco baracyari bakeya cyane, kuko bakiri mu bihumbi bitatu ugeraranyije n’abaturage bashobora gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’abo mu yindi mirenge SACCO.

Minisitiri Kanimba yasobanuye ko ugereranyije n’izindi sacco usanga iyi ifite umubare muto w’abanyamuryango kuko izindi zimaze kubitsa amafaranga arenga miliyoni 500 mu gihe iyi yo ifite ageze kuri miliyoni 70.

Ati “Ndasaba abayobozi ko bagomba gukomeza bagakaza ubukangurambaga kugirango umubare w’abayigana ubashe kwiyongera”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye gutaha ku mugaragaro Jyambere SACCO.
Abayobozi batandukanye bitabiriye gutaha ku mugaragaro Jyambere SACCO.

Mu ngamba abanyamuryango ba Jyambere SACCO bagaragaje ko bagiye gushyiramo ingufu harimo gutanga serivise nziza, gushishikariza abataraba abanyamuryango kwitabira kuzigama; nk’uko byasobanuwe na Sindayigaya Athanase, ukuriye inama y’ubutegetsi y’icyo kigo cy’imari.

Minisitiri Kanimba mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera, yasuye abanyabukorikori, abanyenganda z’imiceri, urwa Mayange Rice Mil kuri ubu rugeze ku bushobozi bwo gutonora toni 50 ku munsi rukaba rufitwe n’abikorera, ku migabane ya 60% mu gihe 40% by’imigabane bizahabwa abahinzi b’umuceri, n’uruganda Ruhuha Kundumurimo rw’uwitwa Dufitumukiza Elias.

Minisitiri Kanimba yagiriye inama abo banyenganda kurushaho kunoza imikorere no gukorana neza n’abahinzi kugira ngo buri wese arusheho gutera imbere.

Inganda z'umuceri zashimwe ko zikoresha imashini zigezweho.
Inganda z’umuceri zashimwe ko zikoresha imashini zigezweho.

Yanasuye aho akarere ka Bugesera kateganyije kuzubaka isoko hafi y’umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hanyuma anasura abari muri gahunda ya Hanga Umurimo bageze mu cyiciro cyo gusuzumirwa imishinga ngo izahabwe inguzanyo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abayobotse ibi bigo by’imari byabafashije kwivana mu bukene bahozemo,ubu bafite ibikorwa byabagejeje kuri byinshi ndetse binafasha abaturanyi babo kuko batanga akazi ndetse bakanashyira neza bigatuma ibi bigo birushaho gufasha benshi,hazabeho ikangurambaga rifashe abaturage kumenya ibi bigo ubundi babigane.

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ibi bigo abaturage nibabisobanukirwa bizaba igisubizo mu kurwanya ubukene no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

ngarambe yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka