Bugesera : Hatashywe inyubako za Sacco 3 z’ubatswe ku nkunga y’abaturage n’akarere

Abaturage bo mu karere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inzu eshatu za SACCO zo mu mirenge ya Nyamata, Gashora na Musenyi, zubatswe ku nkunga y’abaturage n’akarere. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013.

Akarere kagiye kagenera buri SACCO ya buri murenge miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda andi akava mu baturage binyuze mu musanzu wabo.

Bamwe mu baturage babashije gukorana n’ibigo by’imari batangaza ko byabagiriye akamaro kanini kubera inguzanyo ibyo bigo by’imari byabahaye, nk’uko uwitwa Amiel Ntwari abitangaza.

Umwe mu baturage aje kubitsa muri SACCO Gashora.
Umwe mu baturage aje kubitsa muri SACCO Gashora.

Yagize ati “Nagannye Sacco ya Nyamata impa inguzanyo kandi nayishyuye neza. Inguzanyo maze guhabwa zigera kuri miliyoni ebyiri, ubu nsigaje kwishyura agera kubihumbi 200. Zamfashije kwagura ibikorwa byanjye by’ubucuruzi.”

Uyu mugabo avuga ko naramuka arangije kwishyura ayo mafaranga asigaje azahita yaka andi maze ibikorwa bye by’ubucuruzi bibashe kwiyongera no gutera imbere.

Louis Rwagaju, umuyobozi w’akarere ka Bugesera yasabye abaturage gukoresha amahirwe babonye hafi bakagana ibigo by’imari dore aribo babyishyiriyeho n’ubwo Leta yagiye ibunganira mu bijyanye no kubaka no guhemba abakozi.

Ati: “Ndabasaba gukoresha aya mahirwe mufite mugomba gufatikanya mu kayigana maze ikabaha inguzanyo zo kubakura mu bukene.”

Gilbert Habyarimana, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cyo guteza imbere amakoperative, yavuze ko koperative ari inzira yo gufasha abayigannye kwivana mu bukene ikanabafasha kwihangira imirimo.

Ati: “Ibi bigaragaza ko gushyirahamwe bibumbira mu makoperative bituma abantu bivana mu bukene bakabona icyo gukora, ikindi kandi bakanizigamira.”

Abakoranye neza n’ibyo bigo by’imari bahawe inyemezabumenyi z’ishimwe. Ibi bikorwa bitashywe ku mugaragaro mu kwezi kwahariwe amakoperative kwatangije ku itariki ya 10/7 kukazasozwa ku itariki 10/8/2013.

Muri uku kwezi hagomba kurebwa uruhare rw’amakoperative mu cyiciro cya kabiri cy’imbaturabukungu (EDPRS II).

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwanatashye ku mugaragaro inyubako y’akagari ka Batima mu murenge wa Rweru, ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Ruhuha n’isoko rya kijyambere rya Musenyi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka