Bugesera: Abakiriya ba BK bishimiye ubuyobozi bukuru bwabasuye

Abakiriya ba Banki ya Kigali muri Bugesera, baravuga ko kuba ubuyobozi bukuru bw’iyi Banki buza kubasura, bakaganira ku mikoranire, bibaha umurava.

Ibi babitangaje ubwo umuyobozi mukuru w’iyi Banki James Gatera yabasuraga mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

Umuyobozi mukuru w'iyi Banki James Gatera.
Umuyobozi mukuru w’iyi Banki James Gatera.

Uru rugendo ruba byibura rimwe mu mwaka, aho umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali asura buri shami ry’iyi Banki, ni gahunda umuyobozi mukuru w’iyi Banki James GATERA avuga ko ibafasha kumenya ibyifuzo.

Agira ati “Uretse ibyo baduha ibitekerezo n’ibibazo by’abakiriya turi kumwe bikanadufasha kurushaho kunoza imikorere. Tunareba ibitagenda kugirango turusheho kubikosora dufatanyiriza gutezimbere igihugu cyacu.”

Abagana Banki ya Kigali batangaza ko kuba ubuyobozi bukuru bw’iyi Banki bufata igihe cyo kubasura, bakaganira ku mikoranire ndetse bakanasabana, bibaha umurava wo kurushaho gukorana n’ama Banki n’ibigo by’imari nk’uko bivugwa n’umwe muribo Twagirayezu Damas.

Ati “Kuza kudusura bitwereka ko iyi banki itwitayeho nk’abakiriya bayo, ikindi kandi batweretse ibyo baduteganyiriza mu munsi iri imbere byose bigamije kwita kubakiriya bayo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko mu gihe ubuyobozi bw’amabanki n’ibigo by’imari byegereye ababigana abaturage bakarushaho kwimakaza umuco wo kuzigama no kugana ibigo by’imari, bifasha ubuyobozi kwihutisha iterambere nk’uko Rwagaju Louis umuyobozi w’akarere ka Bugesera abitangaza.

Ati “Kuba ubuyobozi bukuru bwa BK bwaje tubona ari igikorwa kiza cyo gufatanya no mukuzuzanya maze n’iterambere dushaka mubaturage rikageraho bitagoranye.”

Rwagaju kandi asaba Abaturage b’akarere ka Bugesera, kurusha ho gukorana n’ibigo by’imari neza, barushaho kuzigama.

Mu karere ka Bugesera, Banki ya Kigali ihafite amashami atatu ariyo irya Ruhuha, Kabukuba ndetse n’irya Nyamata.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka