BK yungutse miliyari 13.4Frw mu mezi atandatu ashize

Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yungutse Miliyari 13.4Frw mu mezi atandatu ashize y’umwaka wa 2018 ngo ikabikesha ingufu abakozi bayo bashyizemo.

Dian Karusisi, umuyobozi mukuru wa KB mu kiganiro n'abanyamakuru
Dian Karusisi, umuyobozi mukuru wa KB mu kiganiro n’abanyamakuru

Iyo nyungu kandi BK ivuga ko iyibara nyuma yo gukuramo imisoro, guhemba abakozi no kwishyura ibindi byose bisaba amafaranga.

Uretse imirimo yo kubitsa no kubikuza, iyo Banki ivuga ko mu bindi byayifashije kubona iyo nyungu ari ishami ryayo ry’ubwishingizi, gahunda ya Smart Nkunganire yatangije ndeyseno kongera inguzanyo zihabwa abakiriya bayo.

Inguzanyo BK yatanze ngo ziyongereyeho 6.8% muri ayo mezi atandatu, bihwanye na Miliyari 481.2Frw, ayo abakiriya babitsa yazamutseho 3.8%, bihwanye n’a miliyari 472.3Frw naho imigabane y’abakiriya izamukaho 12%, bingana na miliyari 129.9Frw na none muri icyo gihe.

Ubuyobozi bwa BK bwishimiye intambwe iyi banki yateye mu mwaka ushize
Ubuyobozi bwa BK bwishimiye intambwe iyi banki yateye mu mwaka ushize

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, avuga ko kuba iyo Banki ikomeza kubona abakiriya bashya biri mu bya mbere biyizamura.
Ati "imibare igaragaza ko amfaranga tuguriza abaturage yazamutse, ibyo binajyana n’uko abakiriya biyongereye kuko iyo baje batuzanira amafaranga dukoresha.
Ibyo ni byo bituma Banki yacu yunguka ikanakura mu bikorwa byayo".

Arongera ati "Ikindi cyadufashije ni ingufu twashyize mu ikoranabuhanga aho twatangije gahunda ya Bquick, ituma abakiriya bahabwa inguzanyo bakoresheje telefone zabo. Hari kandi kugura umiriro, amazi n’ibindi bifashishije telefone cyangwa amakarita ya ATM, ibyo birabungura kandi natwe nka Banki tukabibonamo inyungu".

Nathalie Mpaka, umwe mu bayobozi ba BK ushinzwe imari
Nathalie Mpaka, umwe mu bayobozi ba BK ushinzwe imari

Abakiriya bagannye iyo Banki muri ayo mezi atandatu bari ibihumbi 292, na ho ibikorwa byo kubitsa no kubikuza (transactions) byakozwe bikangana n’ibihumbi 916 bihwanye na miliyari
50Frw.

BK kandi ngo irateganya kwagurira ibikorwa byayo muri Kenya nk’uko Dr Karusisi yakomeje abitangaza.
Ati "Dufite gahunda yo gushyira ishami ryacu i Nairobi muri Kenya mu rwego rwo kongera abakiriya n’inyungu. Imyiteguro igeze kure, nta gihindutse dushobora kurifungura bitarenze uyu mwaka turimo".

Iyi Banki ngo ifite intego yo kuzungu miliyari 28 mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka kandi ngo ikizere kirahari cyo kuyigeraho nk’uko ubuyobozi bwayo bubitangaza.

Gatete Vincent, ushinzwe ubucuruzi na we asobanura uburyo bwafashije BK kunguka
Gatete Vincent, ushinzwe ubucuruzi na we asobanura uburyo bwafashije BK kunguka
Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo bari bafitiye amatsiko
Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo bari bafitiye amatsiko
Abanyamakuru babazaga ibibazo usanga abaturage benshi nabo bibaza
Abanyamakuru babazaga ibibazo usanga abaturage benshi nabo bibaza
Iki gikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cya BK giherereye mu mujyi wa Kigali rwagati
Iki gikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cya BK giherereye mu mujyi wa Kigali rwagati

Kureba andi mafoto meza y’iki gikorwa cyo kumurika inyungu ya BK, kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hajye harebwa nimpamvu yizo nyungu harebwe impamvu zituma imisoro yinjira byose ali u murengera inyungu zakwa cyangwa imisoro yakwa ko bitabangamira ababitanga,aho kwishima ko hinjiye miliyari zingahe mu mezi angahe!

gakuba yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Nibyo koko,BK irimo kunguka cyane,kimwe na Bralirwa.Ariko ndibutsa abantu ko nubwo amafaranga adufasha kubaho neza,hari icyo ataduha:Ntabwo atubuza kurwara,gusaza no gupfa.Yesu yigeze kubaza abantu ati:"Byakumarira iki gukira cyane hanyuma ejo ugapfa"??Niyo mpamvu yadusabye gukora kugirango tubeho,ariko adusaba no "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,akazi,politike,amashuli,etc...).Abantu benshi,nanjye ndimo,twali abantu dufite akazi keza muli bank,duhembwa amafaranga menshi.Ariko maze gusoma muli Bible inama YESU yatugiriye yo gushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzazuka ku munsi w’imperuka,nahagaritse akazi.Ubu njya mu nzira nkabwiriza ubwami bw’imana kandi ku buntu nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 10:8.Nigana Intumwa Pawulo,ngashaka utuntu nkora kugirango mbeho (Ibyakozwe 20:33).
Kuba umukristu nyakuri,bisaba imbaraga no kwigomwa nkuko Yesu yavuze muli Luka 13:24.

Karake yanditse ku itariki ya: 31-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka