BK yatangije uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga bwa “MoneyGram”

Banki ya Kigali (BK) yatangije ku mugaragaro uburyo buzajya bufasha abakiriya bayo kohereza no kwakira amafaranga hirya no hino ku isi bwitwa MoneyGram buhendutse ugereranyije n’ubundi bubiri bwari busanzwe.

Hatangizwa ubu buryo ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki 26/02/2013, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Lawson Naibo, yatangaje ko uretse guha umukiriya amahitamo, MoneyGram ije no gufasha Leta kongera ubukungu binyuze mu mafaranga yoherezwa n’ababa hanze.

Yagize ati: “MoneyGram ihuye n’icyerezo cya Guverinoma kuko dushaka gushyiramo n’abantu baba hanze bikaborohereza kohereza amafaranga mu gihugu bigateza imbere kubitsa n’ishoramari. Birazwi ko igihugu kitatera imbere m mwaka wa 2020 nitudateza imbere kubitsa n’ishoramari”.

Naibo yakomeje avuga ko uko abantu bazakomeza kunyuza amafaranga yabo muri BK, ari bimwe mu bibafasha gukomeza gahunda bagenera abakiriya babo, zirimo kubaha inguzanyo.

Yijeje ko kandi iyi banki nikorana na MoneyGram transfer bizagira akamaro ku mpande zose, haba kuri banki ubwayo, abaturage ndetse n’ubuyobozi bwa MoneyGram.

Uhagarariye MoneyGram muri Afurika yo hagati no mu Nyanjya y’Abahinde, Xavier Pageaud, yatangaje ko baje mu isoko ryo mu Rwanda kugira ngo bashimishe abakiriya, aho bafite uburyo bwo kohereza amafaranga undi akayakira mu gihe kitarenze iminota 10.

Imibare ya Banki y’igihugu igaragaza ko umwaka ushize amafaranga yaturutse hanze yageraga kuri miliyoni 175, bikagaragaza uburyo ababa mu mahanga bitabira kwinjiza amafaranga mu gihugu.

Sosiyete ya MoneyGram yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2000, kugeza kuri ubu bakorera ahantu hagera ku 109 bakoranamo na BK na FINABANK.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mucyemure ikibazo cya connection kuko MoneyGram turayikenera cyane murakoze

Mugiisha yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Moneygram yomurwanda ifite ibibazo murimacye ihorana ibibazo bya connection.. Umuntu akakohereza amafranga burukujyiye kuyafata ugasanga ifite ibibazo bya connection.. Mbese icyumweru kigashira ikindi kigataha.. Narumiwe pee

Salua yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Mujye mwuzuza inkuru zanyu hari henshi hakoresha money gram ;nka Virunga Express,KCB ...........

Maragarira theophile yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka